Gen Kayihura arakorwaho iperereza ku migambi yari afite yo kuzasimbura Museveni

Sangiza iyi nkuru

Abakozi bakuru b’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI) no mu rwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu cya Uganda (ISO) baravuga ko Gen Kale Kayihura yari asanzwe arimo gukorwaho iperereza kuva mu 2015.

Mu kiganiro cy’ibanga Spyreports yagiranye n’abakozi b’izi nzego wongeyeho abakora mu Mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu (SFC) bari inyuma y’iperereza kuri kayihura bahishuriye uru rubuga ko inzego z’umutekano zatangiye kwakira amakuru ku bikorwa bibi bya Kayihura mu 2015, ariko iperereza rikaza guhagarikwa.

Umwe mu bayobozi muri CMI yagize ati: “Inzego z’umutekano zatangiye kwakira amakuru ko Gen Kayihura yari mu bikorwa bibi mu 2015, tubimenyesheje abamukuriye ntibatwitaho bavuga ko ari ubugizi bwa nabi bw’abakuru b’inzego z’umutekano barwanyaga umukuru wa polisi bashaka gufata akazi ke.”

Uyu yongeyeho ko hagati mu 2015, inama y’umutekano yateranye ku cyicaro gikuru cy’Igisirikare cya Uganda (UPDF) I Mbuya hakaganirwa ku bibazo bya Kayihura, aho ngo benshi mu bakuru b’inzego z’umutekano bazamuye ibibazo kuri Kayihura birimo imigambi yo gukura ku butegetsi perezida Museveni.

Muri iyo nama, inzego za CMI na ISO zagombaga gutangira guperereza Gen Kayihura bucece zarangiza zigatanga raporo. Ngo hanemejwe kandi kohereza abakozi ba CMI, ISO na SFC mu gipolisi bakajya gushakayo amakuru ya nyayo.

Mu kujya gushaka amakuru ariko, bivugwa ko bamwe muri ba maneko bari boherejwe mu gipolisi ahubwo bahindukiye bakaba inshuti za Kayihura nyuma yo kubegereza hafi y’ibiro bye. Kayihura ngo akaba yaragiye asohora amakuru menshi n’ukuntu yateganyaga kuzaba perezida nyuma yo gukuraho Museveni hagati ya 2016 na 2021 kandi atabanje kujya mu ishyamba.

Igihe kimwe nk’uko abahaye amakuru Spyreports bakomeje bavuga, ngo Kayihura yabwiye ba maneko ba CMI, ISO na SFC ukuntu bamwe mu bapolisi be bari barimo kugerageza gusiga icyasha ubuyobozi bwe n’imigambi ye yo kuzaba perezida.

Ndetse, ngo Gen kayihura yarahindukiye afata aba ba maneko ba CMI,ISO na SFC ahubwo aba ari we ubakoresha abohereza mu nzego zitandukanye za polisi kuneka abantu batari bishimiye ubuyobozi bwe banabangamiye amahirwe ye yo kuzaba perezida uzasimbura Museveni.

Kayihura kandi avugwaho kuba yaragiye ateranya inama za ninjoro zirimo bamwe mu badepite ba NRM ndetse n’abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi mu mahoteli atandukanye muri kampala nyuma akabaha amamiliyoni y’amafaranga yo kubashyigikira muri kampanye zabo.

Gen Kayihura ngo akaba yarahaye akazi abo badepite ko kujya bamuha amakuru avuye muri komisiyo nka CEC na NEC, mu nama zabo n’andi makuru y’ingenzi ku bayobozi bakuru muri guverinoma no mu bakuru b’inzego z’umutekano.

Denis Nse./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *