Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille yashimiye abanyamuryango bagize ‘ Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) barangije manda yabo mu mutwe w’Abadepite, abasaba gukomeza gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.
Abasenateri n’Abadepite bagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo bari bateraniye mu nama y’Inteko Rusange yayo, aho bishimira ibyagezweho mu myaka 22 imaze ibayeho, no muri iyi myaka itanu by’umwihariko, baganira kandi ku biteganywa gukorwa mu gihe kiri imbere, nibwo Hon Mukabalisa Donatille yabashyikirije impano z’ishimwe, anabaha impanuro.
Hon.Mukabalisa yabasabye gukomeza kubaka u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge, ruzira amakimbirane mu miryango, ruzira gutera inda abana bato, ati “u Rwanda twifuza ntitwarugeraho ibyo byose bigihari”. Asaba ko umuryango ukomeza kwitabwaho kuko ari wo shingiro ry’igihugu.
Yabashimiye kandi kuba barafashe iya mbere mu guharanira uburenganzira bw’abagore, no kubashishikariza kwitabira kujya mu buyobozi bityo bagatanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda.
Ibindi mu mafoto:
Abanyamuryango ba FFRP basoje manda yabo bagenewe impano




Reba andi mafoto atandukanye:

Amafoto: Rwanda Parliament


