Huddah Monroe arifuza kurongorwa n'umusaza w'imyaka 77

Sangiza iyi nkuru

Umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Kenya,  Uzwi nka Huddah Monroe yatangaje ko magingo aya yifuza kurongorwa n’umusaza w’imyaka 77 witwa Christopher John Kirubi bakunda kwita Chris Kirubi, umuherwe ukomoka muri iki gihugu.

Huddah yatangaje aya magambo yanatunguye benshi nyuma yaho uyu musaza atangaje amagambo y’ubwenge ku rukuta rwa facebook na twitter agira inama abagabo muri rusange maze uyu munyamideki agaragaza ko yishimiye amagambo y’inyurabwenjye y’uyu musaza aho agira ati “Aho kugurira umugore indabyo wamugurira igiti nicyo kibasha guhangana n’ibihe byose” maze Huddah atanga igiterezo (comment) agaragaza ko yahoze yifuza kurongorwa n’umugabo nkuyu.

Mu magambo ye Huddah yagize ati “Iyi niyo mpamvu mpora nifuza kurongorwa na Chris Kirubi nk’umugabo mwiza”.

Nyamara nubwo uyu munyamideli afite amashyushyu yo kuba yarongorwa n’uyu muherwe ufite imyaka 77 Chris, bizwi ko arwaye kanseri yo mu mugongo ndetse akaba ari kwivuza.

 

Nyuma yo kwitabira amarushanwa ya Big Brother Africa mu mwaka wa 2014, Huddah Monroe yakomeje kuvugwa cyane  mu itangazamakuru kubera amagambo ye yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’amafoto agaragaza ubwiza bwe.

b 141 2d888
Chris ubana n’uburwayi bwa kanseri yabengutswe na Huddah

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *