Igipolisi cy’u Burundi kiremeza ko cyafashe maneko w’Umunyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cy’u Burundi kiravuga ko cyataye muri yombi maneko w’Umunyarwanda cyafatiye ku musozi witwa Rushenya muri Komini Giteranyi ho mu Ntara ya Muyinga.

Uyu bavuga ko ari Umunyarwanda ngo yitwa Cyprien Rucyahintare wavukiye i Kabale muri Uganda mu 1992 nk’uko ngo yabyivugiye, akaba yarinjiye ngo mu gisirikare cy’u Rwanda mu 2011 akaba yari afite ipeti rya kaporali.

Igipolisi cy’u Burundi gikomeza kivuga ko uyu ari umusirikare w’u Rwanda kandi nawe yabyiyemereye, akaba ngo yakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, akanemeza ko ngo yatojwe kuneka.

Iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga ko uyu Rucyahintare avuga ko ari we wishyikirije inzego z’umutekano atigeze afatwa, mu gihe umuvugizi w’igipolisi we avuga ko yafashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo gufatwa n’abaturage. Ngo yanemeje ko yari amaze kujya mu Burundi inshuro 2 kuneka.

150902164731_burundi_police_spokes_512x288_bbc_nocredit
Pierre Nkurikiye, Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi nawe yabyemeje avuga ko ubwa mbere hari mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka ushize aho yari aje kwakira bamwe mu basirikare bari bashatse guhirika ubutegetsi kugirango ngo abajyane mu Rwanda ariko ngo ntibikunde kuko inzego z’umutekano zari maso.

Uyu musore bivugwa ko yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda mu 2011 ariko ku rundi ruhande igiteye amatsiko nuko bivugwa ko yananiwe kubwira itangazamakuru abari bamukuriye mu kigo cya Gabiro avuga ko yabagamo, ariko avuga ko abashaka gutera u Burundi batozwa n’abanya-Korea mu nkambi zitandukanye za gisirikare zo mu Rwanda.

Yakomeje ngo avuga ko hari abandi basirikare batatu bari mu Burundi nabo ngo bagiye kuneka.

BBC dukesha kiyi nkuru ivuga ko yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda ngo bugire icyo buvuga kuri aya makuru ariko ntibyakunda, Bwiza.com natwe tukaba twagerageje kuvugisha umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda tugasanga arahuze ariko tumwandikira ubutumwa bugufi tumubaza niba bazi Rucyahintare muri RDF, tukaba dutegereje icyo u Rwanda ruza kubivugaho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *