Kigali: Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping n’umufasha we bakiriwe muri Village Urugwiro

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko yagiriye mu Rwanda, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping n’umufasha we, Peng Liyuan, bakiriwe mu ngoro y’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, aho bagirana ibiganiro mu muhezo, bakanagirana ibiganiro n’abanyamakuru.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga 2018, nibwo Perezida Kagame na madamu Jeannette Kagame bakiriye, Perezida Xi Jinping n’umufasha we, Peng Liyuan muri Village Urugwiro.

Uyu mukuru w’igihugu cy’u Bushinwa ugiriye uruzinduko mu Rwanda bwa Mbere mu mateka, yakirijwe imbino za Gakondo ndetse n’imyerekano ya gisirikare.

Perezida Kagame yashimye inkunga y’u Bushinwa mu iterambere ry’u Rwanda ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange, ati “ni iby’ingirakamaro ku baturage bacu”.

Perezida Xi Jinping yatangaje ko byari iby’ingenzi gusura u Rwanda nk’igihugu gitekanye, by’umwihariko agashimira Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange.

k1
Perezida Kagame na Xi Jinping w’u Bushinwa muri Village Urugwiro
k4
Perezida Xi Jinping yakirijwe imbino gakondo n’imyirekano ya gisirikare

 

k2 1
Madamu Jeannette Kagame yakiriye mugenzi we w’u Bushinwa, Peng Liyuan
k3 1
Perezida Kagame arashima inkunga y’u Bushinwa mu iterambere ry’u Rwanda na Afurika muri rusange

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *