Wema Sepetu ikimamare muri sinema ya Tanzaniya aherutse guhamwa n’icyaha cyo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge kuri ubu yamaze gukurirwaho igifungo cy’umwaka umwe yakatiwe n’urukiko.
Tariki 20 Nyakanga 2018 nibwo urukiko  rwa Kisutu i Dar es salaam, rwahamije Miss Wema Sepetu wahoze akundana n’icyamamare Diamond ibyaha birimo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe ahabwa n’amahirwe yo kwishyura bwangu miliyoni ebyiri z’amashilingi bikamuhesha kutajya muri gereza.
Nyuma yaho Wema Sepetu atangiye izo miliyoni 2Â urukiko rwahise rutangaza ko atazajyanwa muri gereza.
Nyuma yo gukurirwaho igifungo, Miss Wema Sepetu yanditse kuri Instagram ati “Ndemera neza ko byari bikomeye cyane ariko twarabisimbutse! Ndagushimira cyane ku cyizere wampaye Albert Msando[umunyamategeko we]. Reka ibisigaye mbiharire ejo. Uyu munsi ndi kwishimira ko izari inzozi mbi zirangiye. Imana nisingizwe!”
Umunyamategeko wa Wema Sepetu, Albert Msando akimara kumenyeshwa ko umukiriya we akuriweho igihano yari yakatiwe kigasimbuzwa ihazabu yatanze, yahise abwira abanyamakuru ko agiye guhita amufasha kuba Ambasaderi uzafasha leta kurwanya no guhangana n’ibiyobyabwenge mu gihugu.
Mu rubanza rwe, Miss Sepetu uri mu bakomeye cyane muri Tanzania yareganwaga n’abakozi be babiri, mu iperereza ry’ibanze byari byagaragajwe ko bagiye bamufasha gusakaza ibiyobyabwenge.



