Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni zatangiye gusimbuzwa

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda 222 zabarizwaga muri batayo ya 51 zari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo zasoje ubutumwa bwazo kuri uyu wa 11 Werurwe zisimbuzwa izindi zo muri batayo ya 19.

Brig gen. JJ Mupenzi wakiriye izi ngabo ku kibuga cy’indege cya Kigali, yazishimiye akazi keza zakoze mu butumwa zarimo azibwira ko RDF n’Abanyarwanda muri rusange bishimira akazi bakora mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

????????????????????????????????????

Ubwo yagezaga ijambo ku basirikare basimbuye abatashye, Col A N Kayumba, umuyobozi wa brigade ya 201 yabashimiye imyiteguro myiza bagize, abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no kwirinda icyahindanya isura nziza y’igisirikare cy’u Rwanda no kuzakorera hamwe.

????????????????????????????????????

Biteganyijwe ko itsinda rishya ry’ingabo zizasimbura izatashye rizarangiza kugenda mu cyumweru gitaha kuwa 16 Werurwe 2016 nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa minisiteri y’ingabo ikomeza ivuga.

U Rwanda ni igihugu cya 5 gifite ingabo nyinshi n’bapolisi mu butumwa bwa Loni, rufite batayo 2 z’ingabo zo ku butaka n’indi mwe y’ingabo zirwanira mu kirere muri Sudani y’Epfo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *