Umunyapolitiki, Jean-Pierre Bemba utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Joseph Kabila, akaba aherutse guhanagurwaho ibyaha n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, azagera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu cyumweru gitaha aho azaba agiye gutanga kandidatire ye ngo azabashe guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Gusubira mu gihugu cye kwa Jean-Pierre Bemba nyuma y’imyaka 10 muri gereza ngo gushobora guhungabanya politiki ya Congo mbere y’amatora yagiye asubikwa ateganyijwe mu Ukuboza ahashobora kuzatorwa umukuru w’igihugu uzasimbura Joseph Kabila.
Perezida Kabila uri ku butegetsi kuva mu 2001, yanze kuva ku butegetsi mu gihe manda ze 2 yemerewe n’itegeko nshinga zarangiye mu 2016.
Mu matora yo mu 2006 Jean-Pierre Bemba yaje inyuma ya perezida Kabila mu majwi kandi yakomeje kugira abayoboke benshi mu burengerazuba bw’igihugu n’igihe yari muri gereza.
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka MLC witwa Eve Bazaiba, yatangaje ko Jean-Pierre Bemba azasubira muri Congo ku itariki ya 01 Kanama kuko ibisabwa byose biri ku murongo nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.
Bazaiba akaba avuga ko Bemba yateganyije kuzitangira kandidatire ari I Kinshasa, mu gihe igihe cyo kwiyandikisha gitangira kuri uyu wa gatatu, itariki 25 Nyakanga bikazarangira kuwa 08 Kanama.
Perezida Kabila naramuka afashe icyemezo cyo kuva ku butegetsi, nibwo bwa mbere muri Congo hazaba habayeho guhererekanya ubutegetsi muri demokarasi nyuma y’imyaka isaga 20 y’ibibazo bya politiki n’intambara by’urudaca.
Jean-Pierre Bemba yahanaguweho ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, n’ubusahuzi byagiye bikorwa n’ingabo ze muri Repubulika ya Centrafrica aho zafashaga perezida Ange-Felix Patasse. Urukiko rukaba rwaranzuye ko Bemba adashbora guhanirwa ibyaha byakozwe n’ingabo ze.
Nyuma yo kurekurwa, Guverinoma ya Congo yahise iha Bemba passport ye nta kuzuyaza mu kwezi gushize, ariko akaba ashobora gushinjwa ibindi byaha ageze mu gihugu bishobora kuzamubuza kwiyamamaza.


