Abayoboke babiri b’ishyaka NRM riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda, mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri batewe ibyuma ubwo bari bavuye muri mitingi yari iyobowe na Gen. Kahinda Otafire.
Umwe muri aba batewe ibyuma witwa Faisal Mugoya w’imyaka 21, ngo yagabweho igitero n’abantu bikekwa ko bashyigikiye Asuman Basalirwa. Uyu yatewe icyuma mu nda n’abantu bamushinjaga kubatenguha muri gahunda zabo za politiki.
Ibi byabaye ahagana saa 7:00 z’ijoro ahitwa Busanzi Stage, ubwo uyu Mugoya yari akiva mu ikamyo y’umuhondo yari itwaye ibikoresho byakoreshwaga mu kwamamaza mitingi agiye kugura icupa ry’amazi.
Undi muntu watewe n’abadashyigikiye ishyaka NRM ni uwitwa Robinah Nekesa utuye muri Zone Kiwalazi muri Naluwerere, nyuma y’akanya gato aba bateye icyuma Mugoya.
Uyu mugore wari ufite umwana we w’umwaka umwe n’amezi 9, nawe yatewe icyuma mu maso ubwo yari ari guhangana n’abamuteye.
Aba batewe ibyuma nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, bari gukurikiranwa n’abaganga muri Bugiri SCP.
Ibi bibaye mu gihe mu mpera za Kamena uyu Asuman Basalirwa, uri kwiyamamariza umwanya mu nteko ishinga amategeko, yatangaje ko abayoboke be barimo kwibasirwa n’abayoboke b’amashyaka ya NRM na FDC.


