Urukiko Rukuru rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Diane Rwigara na nyina
Urubanza rwa Diane Rwigara na Adeline Mukangemanyi rwatangiye kuburanishwa mu mizi nyuma y’uko urukiko rwemeje ko abantu 4 bakekwaho ubufatanyacyaha n’abaregwa nabo bashyirwa mu rubanza. Mu iburanisha ryo ku wa kabiri tariki ya 24 Nyakanga 2018, mu Rukiko Rukuru, Diane Rwigara n’umubyeyi we babanje kwerekwa urutonde rw’ibirego babazwa niba babyemera ariko bombi barabihakana. Ahawe ijambo, […]
Rwamagana: Ubuyobozi bwizeye kugaruka ku mwanya wa mbere mu mihigo 2017/2018
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana butangaza ko bwizeye budashidikanya ko buzongera kwisubiza umwanya wa mbere mu mwaka w’imihigo wa 2017/2018. Kuva ku wa Mbere tariki ya 23 kugeza tariki 24 Nyakanga 2018, hateganyijwe igezura ry’imihigo akarere ka Rwamagana kahize muri uyu mwaka w’imihigo, bakaba batangiye kare bayikurikirana kugira ngo bazabashe kugumana umwanya wabo wa mbere. Mu […]
Uganda: Abayoboke babiri ba NRM batewe ibyuma bari kuva muri mitingi
Abayoboke babiri b’ishyaka NRM riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda, mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri batewe ibyuma ubwo bari bavuye muri mitingi yari iyobowe na Gen. Kahinda Otafire. Umwe muri aba batewe ibyuma witwa Faisal Mugoya w’imyaka 21, ngo yagabweho igitero n’abantu bikekwa ko bashyigikiye Asuman Basalirwa. Uyu […]
Igisirikare cya Israel kirigamba guhanura indege y’intambara ya Syria yari yavogereye ikirere cyabo
Igihugu cya Israel kiravuga ko cyahanuye indege y’igisirikare cya Syria yari yinjiye mu kirere cyacyo mu majyepfo ya Golan nk’uko bitangazwa n’igisirikare cy’iki gihugu. Igisirikare cya Israel kibinyujije kuri twitter kikaba cyatangaje ko missiles 2 zo mu bwoko bwa Patriot ari zozarashwe indege y’intambara ya Syria yo mu bwoko bwa Sukhoi kivuga ko yari yinjiye […]
Min. w’Intebe, Narendra Modi avuga ko yakwigira kuri Perezida Kagame gukoresha neza igihe
Minisitiri  w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi uri mu ruzinduko mu Rwanda, atangaza ko yakwigira kuri Perezida Kagame ikoresha neza ry’igihe. Min. w’Intebe, Narendra Modi yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 24 Nyakanga 2018, ubwo bombi bitabiraga inama yahuje abashoramari n’abikorera bo mu Rwanda no mu Buhinde, i Kigali. Yashimye imiyoborere myiza ya Perezida Kagame, iterambere, […]
Karongi: Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe Rwema wayoboraga AMIR washinjwaga gufata ku ngufu
Uwitwa Rwema John Peter wari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda, wari ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 n’indishyi z’akababaro agomba kwishyura uwo yahohoteye. Ku wa 22 Nyakanga 2017  nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwa Karongi rwahamije Rwema John Peter icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa, maze rumukatira igifungo […]
Zari yatangiye gukorana na Bryan White Faundation
Umunyemari ukomeye ukomoka mu gihugu cya Uganda uba muri Afurika y’Epfo ukunzwe cyane ku mbuga nkoranya mbaga Zari Hassan,wanahoze ari umugore wa Diaomnd yamaze kuba umwe mu bahagarariye ibikorwa bya Bryan white Faundation isanzwe ari iyu munya Uganda Godfrey Kirumira Ibi bije nyuma yaho uyu Bryan White yari amaze iminsi ashakisha icyamamare yakorana nacyo, kuri […]
RDC: Hamenyekanye igihe umunyapolitiki Jean-Pierre Bemba azasubirira muri Congo
Umunyapolitiki, Jean-Pierre Bemba utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Joseph Kabila, akaba aherutse guhanagurwaho ibyaha n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, azagera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu cyumweru gitaha aho azaba agiye gutanga kandidatire ye ngo azabashe guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka. Gusubira mu gihugu cye kwa Jean-Pierre Bemba nyuma y’imyaka 10 […]
PM Narendra Modi aravuga ko kuba perezida Kagame yaragiye kumwiyakirira ari ikimenyetso kiza
Minisitiri w’intebe Narendra Modi niwe wa mbere wakoreye uruzinduko mu Rwanda kuri uyu wa Mbere ushize, aho ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na perezida wa repubulika, Paul Kagame, aho kuba umukuru w’u Rwanda yagiye kumwiyakirira ku kibuga cy’indege Modi avuga ko ari ikimenyetso cy’icyubahiro ku Buhinde bwose. Nyuma yo kugera mu Rwanda, Minisitiri […]
Min. w’Intebe w’u Buhinde, yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, wagiriye uruzinduko mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nyakanga 2018, nibwo Min.w’Intebe, Narendra Modi yunamiye anashyira indabo ku rwibutso rwa Kigali rushyinguyemo ibihumbi bisaga 25 by’inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. […]
Nyamasheke: Aborozi bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi
Aborozi bo mu kagari ka Mutongo, umurenge wa Macuba, akarere ka Nyamasheke bavuga ko ikibazo cy’amazi  meza muri aka kagari ari ingorabahizi, kubona ayo guha amatungo yabo bikaba ari ikibazo gikomeye cyane. Ubwo Bwiza.com yageraga muri aka kagari yasanze bamwe mu baturage bavuga ko kubona amazi yo kunywa no gukoresha imirimo isanzwe n’isuku ku mubiri […]
Burundi: Urwego rw’umutekano ruvuga ko rutanyuzwe n’ibyo abayobozi b’u Rwanda babuvugaho
Inama y’umutekano mu Burundi yasohoye itangazo rivuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bumaze iminsi bukoresha imvugo zitabereye igihugu cy’u Burundi. Iyi nama y’umutekano kandi iramagana iyirukanwa ry’Abarundi baba mu Rwanda rimaze iminsi riba, aho bamwe bataha ngo banavuga ko banyazwe ibyabo. Nk’uko BBC ibitangaza, ngo ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku Cyumweru tariki ya 22 […]
Gasabo: Babiri bafatiwe mu cyuho baka ruswa y'amafaranga
Polisi yafatiye mu cyuho abagabo babiri barimo kwaka ruswa y’amafaranga; umwe muri bo akaba yarakoze iki cyaha yiyita umukozi wa zimwe mu nzego za Leta. Ku cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018, nibwo bafashwe, uwitwa Nsabimana Emmanuel akaba yarafashwe arimo kwaka ruswa y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda uwashakaga kubaka inzu mu kajagari mu kagari ka […]