Rwamagana: Ubuyobozi bwizeye kugaruka ku mwanya wa mbere mu mihigo 2017/2018

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana butangaza ko bwizeye budashidikanya ko buzongera kwisubiza umwanya wa mbere mu mwaka w’imihigo wa 2017/2018.

Kuva ku wa Mbere tariki ya 23 kugeza tariki 24 Nyakanga 2018, hateganyijwe igezura ry’imihigo akarere ka Rwamagana kahize muri uyu mwaka w’imihigo, bakaba batangiye kare bayikurikirana kugira ngo bazabashe kugumana umwanya wabo wa mbere.

Mu Kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umuyobozi wungirije ishinzwe iterambere ry’ubukungu, Mudaheranwa Regis yavuze ko akarere ka Rwamagana kahiguye imihigo ku buryo bushimishije, bigatuma badatewe impungenge no kuba batakaza umwanya akarere kagize mu mihigo ya 2017-2018.

Mudaheranwa yavuze ko komite nyobozi y’akarere yafashe ingamba zo gushyiraho umurongo ku igenzura no kwemera kunengwa kandi hagakosorwa ibitagenda.

Yagize ati “hagiye kubaho gusuzuma uburyo twesheje imihigo twahigiye imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ,ubu nta mpungenge dufite kuko imihigo yose twari twiyemeje twayigezeho ku buryo bushimishishije, uturere twose uko ari 30 bose barifuza kuba aba mbere nkuko natwe tubishaka ,twakoze neza ndetse umwanya wa mbere tutawubonye nababara”.

Mudaheranwa yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’akarere buhana abayobozi batubahiriza inshingano zabo, ko baba bababona mu isura y’abashaka kubadindiza.

Ati “dukurikirana imikorere y’abayobozi b’utugari n’imirenge ku buryo buhoraho, hari igihe tujyayo tubatunguye kugira ngo turebe niba batanga serivisi uko bikwiye, hari bamwe twagiye duhagarika bitewe no kudashyira mu bikorwa ibijyanye  n’isuku mu tugari bayobora  abandi twagiye tubandikira tubihanangiriza mu nyandiko igihe hari ibyo badakora neza  bigatuma bikosora”.

Nsengiyumva Jean Dieu, ni umuturage utuye mu murenge wa Gahengeri avuga ko hari imihigo bagizemo uruhare bishimira.

Yagize ati “muri uyu murenge wa Gahengeri abaturage ubwacu twiyemeje kwivana mu icuraburindi tukarangiza uyu mwaka dufite amashanyarazi kandi ubu twabigeho, twateranyije amafaranga tugura insinga ku buryo twawukuye mu muri metero 1200, ni igikorwa twiyemeje tubigiyeho inama”.

Akarere ka Rwamagana kahize imihigo 72 : imihigo 43 yerekeranye n’ubukungu, imihigo 20 yerekeranye n’imibereho myiza y’abaturage, imihigo 9 yerekeranye n’imiyoborere myiza n’imihigo 7 yerekeranye n’ubutabera .

Umwakaka w’imihigo wa 2017-2018 akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo n’amanota 82.2 ,akarere ka Rubavu kaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 72.86.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *