Dr Jose Chameleone wakubise umuntu akenda kumwica arahigwa bukware

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Uganda mu gace ka Lubowa, irahiga icyamamare muri muzika, Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Dr Chameleon, nyuma yo gukubita umushoferi utwara abagenzi akamusiga ari intere.

Amakuru aturuka muri Uganda, avuga ko Dr Chameleone yakubise umushoferi witwa Daniel Magooba ukomoka mu gace ka Kiwatule, wari amucyuye iwe mu gace ka Sseguku, amwishyuje amafaranga y’urugendo ahera ko amukubita amusiga ari intere.

Amakuru aturuka kuri sitasiyo ya Polisi ya Lubowa, ni uko Magooba yajyanwe kwa muganga ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nyakanga, ava amaraso menshi aho yagiye akomeretswa.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kampala, C.ASP Luke Owoyesigire yemeje aya makuru avuga ko ubu barimo guhiga bukware, Dr Jose Chameleon, agatangaza ko umurwayi wakubiswe yoherejwe ku bitaro bikuru, igihe araba agaruye agatege akaba ari butange ikirego cye neza.

Yakomeje avuga ko nibamara kwakira ikirego cy’uwakubiswe, Chameleone ubu urimo guhigwa ngo adatoroka arahita afatwa afungwe ngo anakorerwe dosiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *