Umuhanzi Diamond Platnumz akomomeje kwibasirwa nyuma y’uko agaragaye aririmba mu gitaramo yambaye umukufi (anklet) wabagore ku kaguru benshi bakibaza ko asigaye ari umutinganyi.
Abamukurikira kuri Instagram ye bamwibasiye bamusaba kubaha ibisubizo kuri iyo ngingo yo kwambara imikufi isanzwe yambarwa n’abagore ndetse banagaragaza ko iyo ngeso yadukanye ati nziza cyane ko hari umubare mu nini w’urubyiruko umukurikirana buri munsi ko byaba bibabaje mu gihe hari abayoboka iyo nzira.
Mu kiganiro yagiranye na Global Publishers, Diamond Platnumz yavuze ko yatunguwe cyane no kubona hari abamufashe nk’umutinganyi ‘ushaka kwanduza urubyiruko muri Tanzania’ nyamara ngo na we uyu muco awanga urunuka.
Yagize ati “Nawambaye(umukufi)nk’uko nsanzwe nambara imikufi yindi cyangwa amashene. Nabonye ari ubwiza nk’uko biba bimeze ku yindi mirimbo ku buryo ntigeze ntekereza ko byahinduka ikibazo gikomeye nk’uko byagenze.”
Diamond Platnumz uvugwaho ubutinganyi n’abafana be yahakanye yivuye inyuma ibi bimuvugwaho atangazako ntaho bihuriye n’ukuri kuko ubusanzwe nawe yanga umuco w’ubutinganyi.
Si Diamond gusa uvuzweho ubutinganyi doreko no mu minsi yashize icyamamare muri ruhago cristiano Ronaldo nawe yavuzweho ubutinganyi gusa birangira habuze amakuru y’impamo abyemeza.





