Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo urimo kwiyamamariza kuyobora ubunyamabanga bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (OIF), ubwo yahuraga na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yamwizeje kuzamushyigikira.
Ku wa Gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2018, ubwo yagiriraga uruzinduko i Kinshasa, Min. Mushikiwabo aherekejwe na Dr Kaberuka Donald, bakiriwe na Perezida Kabila amutangariza ko amushyigikiye muri aya matora.
Muri uru ruzinduko rwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi, Min Mushikiwabo, yanabonanye na mugenzi we, Léonard She Okitundu baganira kuri kandidatire ye, iki gihugu kikaba cyamutangarije ko kimuri inyuma.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni kimwe mu bihugu binini muri Afurika, ibice byinshi byacyo bikaba bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Amatora kuri uyu mwanya wo kuyobora OIF, ateganyijwe mu Ukwakira 2018, akazabera mu Mujyi wa Erevan mu gihugu cya Armenia.






