Sauti Sol igarutse i Kigali muri FESPAD

Sangiza iyi nkuru

Itsinda rya Sauti Sol rigarutse mu rwanda nyuma yaho ryaherukaga kuza mu ntangiriro za 2018, kuri iyinshuro baje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya Fespad cyahujwe n’umuganura mu Rwanda bakazafatanya na Zao Zoba, Bruce Melody,Charly na Nina ndetse na Knowless.

Mbere y’uko aba bahanzi batumirwa Saut Sol na Zao Zoba ku mpapuro zamamaza hagaragaraga ko abahanzi bo hanze bazaza ari Yemi Alade na Angelique Kidjo gusa ibintu bisa naho byahindutse kuko kugeza ubu kuri gahunda yashyize hanze na MINISPOC y’abazaririmba baturutse hanze hagaragaraho itsinda rya Sauti Sol na Zao Zoba ukomoka muri Congo Brazaville.

Aha Minispoc impamvu bari bashyize Yemi Alade na Angelique Kidjo ku mpapuro za gahunda zahawe abatumiwe muri ibi birori ari uko yari gahunda y’agateganyo ariko bikarangira batakije bityo mu butumwa bugufi umukozi wa Minispoc yahaye Inyarwanda dukesha iyi nkuru  yatangaje ko abahanzi bazava hanze ari Sauti Sol ndetse na Zao Zoba  mu gihe abahanzi ba hano mu Rwanda bari batangajwe bo batigeze bahinduka.

Ibi birori biteganyijwe kuwa 29 Nyakanga 2018 bikazabera kuri Stade amahoro i Remera

zao zoba casimir
Zoa zoba umunya Congo Brazaville uzafatanya na Sauti Sol mu gususurutsa abanyarwanda

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *