Abantu 21, barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, bakurikiranweho icyaha cy’ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga mu mabanki kuri uyu wa Kane, itariki 26 Nyakanga bakomeje kuburanishwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Aba bakurikiranwe biganjemo abari abakozi ba Access Bank yibwemo akayabo ka miliyari isaga y’Amanyarwanda.
Ku nshuro ya kabiri y’uru rubanza, umucamanza kuri uyu wa Kane yagiye asaba buri wese mu baregwa kwisobanura ku byaha akurikiranweho.
Uwaje ku isonga ni Umunyanijeriya wari umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga muri Access Bank ushinjwa kuba ari we watanze inzira abibye iyi banki bakoresheje, aho aregwa kuba ari we ntandaro yo kuba iyi banki yarasahuwe akayabo gasaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu ariko ahakana uruhare urwo ari rwo rwose muri ubu bujura, ahubwo agasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse hakamenyekana impamvu iyi banki ari yo yatoranyijwe muri banki nyinshi zikorera mu Rwanda akaba ari yo yibwa.
Access Bank ivuga ko yibwe amafaranga hafi miliyari n’igice y’amanyarwanda hifashishijwe amakarita imbere mu gihugu ndetse ngo no mu mahanga, ndetse ngo n’ayibwe mu buryo bwo guhererekanya amafaranga binyuze ku makonti buzwi nka transfer. Iyi banki ikaba isaba ko yafashwa kugaruza aka kayabo k’amafaranga yasahuwe.
Mu rukiko kandi hanagaragajwe ubundi bujura bwakumiriwe butarakorwa bwibasiye amakonti y’abakiriya ba banki, aho ngo yagiye avanwaho amafaranga rimwe bikamenyekana yamaze kwibwa cyangwa bikamenyekana ataribwa.
Iyi nkuru dukesha umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika wari mu rukiko kuri uyu wa Kane, ikomeza ivuga ko abaregwa benshi badafunze ari abagiye babwira polisi ko ku makonti yabo hariho amafaranga batazi aho yavuye.
Umusore umwe mu baregwa akaba yaremeye ko konti ye yanyuzeho amafaranga miliyoni 80 y’Amanyarwanda abisabwe n’umuntu yavuze ko aba muri Kenya, ariko ntiyabasha gusobanura impamvu yemeye ko aca kuri konti ye ndetse n’ubucuruzi yakoranaga n’uwayamuhaye.
Mu baregwa 21, abagera kuri 15 nibo bafunze mu gihe abandi 6 bakurikiranwe badafunze. Ababurana bafunze nabo bakaba bagisaba ko nabo barekurwa bagakurikiranwa bari hanze kuko ngo na bagenzi babo bakurikiranwa badafunze kandi bakaba bataracitse ubutabera. Ibi urukiko rukaba rwarabihakanye.
Nubwo nta gihe gishize mu Rwanda havugwa ubujura bwifashishije ikoranabuhanga, abahanga bo baremeza ko bumaze gufata indi ntera. Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) kikaba cyaribwe ibihumbi 516 by’Amadolari angana n’Amanyarwanda asaga miliyoni 370 cyishyuriraga abanyeshuri 14 biga muri Nigeria.
U Rwanda rukaba ruza ku mwanya wa 76 mu bihugu byibasiwe n’ibitero by’ikoranabuhanga nk’uko biherutse gutangazwa na sosiyete ya Kaspesky izwiho gukora za antivirus za mudasobwa n’ubundi bwirinzi mu ikoranabuhanga.
Access Bank isanzwe yaraguzwe n’Abanyanijeriya ariko ngo uru rubanza rushobora kuzatinda bitewe n’umubare w’abaregwa benshi kandi buri wese asabwa kwiregura, ndetse hakazamo no gukenera abasemuzi kuko bamwe baburana mu Cyongereza bagakenera ababasemurira Ikinyarwanda.


