Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko umusaruro beza utababyarira inyungu bifuza kubera ko nta nganda zihagije ziwongerera agaciro, bakifuza gukorerwa ubuvugizi ngo aka karere kagire inganda zifatika zibasha gutunganya umusaruro wabo.
Bavuga ko beza umuceri mwinshi ariko nta ruganda rugaragara ruwutunganya bafite, bakaba bahinga urutoki, imyumbati, ibigori, imbuto n’imboga,…byose bakabigurisha ku giciro kiri hasi ntibabashe kubonamo inyungu bifuza, ibi ngo bikaba bibadindiza mu iterambere.
Twagiramungu Naason,umwe mu bahinziborozi, avuga ko kuba barakuye amaboko mu mifuka bagahinga bakanorora kijyambere bakaba bakomeje guhendwa n’abamamyi kubera kubura uburyo bwo gutunganya umusaruro wabo, babibonamo igihombo gikomeye.
Agira ati “tugira amahirwe akomeye yo kugira ikirere cyiza kandi natwe twiyemeje kongera umusaruro uko tubisabwa, ariko nta nganda zigaragara zitunganya umusaruro wacu, uretse inganda 2 ziciriritse zitunganya ibikomoka ku mbuto kandi na zo ziri kure y’abahinzi benshi, tukabona bitaduteza imbere”.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel, na we yemeranywa n’aba baturage, akavuga ko ikibazo kikiri icy’umusaruro utaragera ku rwego akarere kifuza.
Agira ati ” icyo twatangiriyeho ni ugukora imurikabikorwa ry’umusaruro kugira ngo abaturuka impande zose z’igihugu babone ko tuwufite uhagije ushobora kongererwa agaciro bikazamura abaturage ariko nk’uko babivuga inganda zo zirakenewe, cyane cyane izidukorera inyongeramusaruro n’ibiryo by’amatungo kuko biracyaduhenda, ariko natwe turakora ibishoboka byose ngo n’iyo ntambwe nziza izabashe guterwa.’’
Asaba abaturage guhinga no korora birushijeho kugira ngo n’uwashora imai muri aka karere abe atagira ikibazo cy’umusaruro, cyane cyane ko n’ubonetse utwarwa n’abanyekongo ndetse n’abanyakigali udatunganijwe mu buryo bifuza.
Abaturage bagera kuri 93% muri aka karere baracyacungira ku buhinzi n’ubworozi, bikavugwa ko ariko gakennye cyane mu gihugu kandi gafite amahirwe menshi yo kubona umusaruro mwinshi kandi mwiza.


Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


