Ubuyobozi bw’umujyi wa Tanga ari nabwo buyobora ikipe ya Coastal Union bwamaze kwemeza ko bwamaze gusinyisha umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Tanzaniya, Ali Kiba kugira ngo azayikinire muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mwaka utaha.
Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Coastal Union, Steven Mguto yatangarije Radiyo ya EFM ko byari ngombwa gusinyisha uyu mukinnyi mbere yuko isoko ryo kugura abakinnyi rifungwa muri kiriya gihugu.
Ati” Turashimira Imana kuba twamaze gusinyisha abakinnyi bose twashakaga. Ali Kiba ni umwe mubo twari dukenye twamaze gusinyisha”
Uyu muhanzi ukunzwe cyane biteganyijwe ko azajya akina hagati mu kibuga nk’uko Bongo 5 ibitangaza.
Ikipe ya Coastal Union ni ikipe yazamutse mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru muri Tanzaniya uyu mwaka nyuma yo guhigika andi makipe bari bahanganye mu mwaka w’imikino 2015/6.

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


