Zari yasabye Wema Sepetu kutazamukandagirira mu rugo ku bw’ubutumire bwa Diamond

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kumenya amakuru avuga ko Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yatumiwe mu birori by’isabukuru y’umwana we, Zari Hassan yasabye uyu nyampinga kutazamugerera mu rugo.

Tiffah ni imfura ya Diamond na Zari, isabukuru y’uyu mwana iteganyijwe ku wa 6 Kanama 2018 muri Afurika y’Epfo. Mu batumiwe hamenyakanye amakuru ko harimo na Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond mbere yo kubana na Zari.

Aho amenyeye ko Sepetu yatumiwe, hamwe n’ikipe ya wasafi Zari yabasabye kutazamukandagiriza ikirenge mu rugo, agira ati “muzigumire iwanyu, ntabwo nshaka abanyanduriza inzu…”.

Ibi Zari yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, ubwo abafana be bari babimubajijeho, abasubiza atazuyaje avuga ko atabakeneye mu rugo rwe, avuga Sepetu n’abandi adashaka mu iwe.

Mu kumusubiza, Sepetu yamutangarije ko ‘Atigeze asaba Diamond kumutumira mu isabukuru y’umwana wabo’. Gusa mbere akaba yari yavuze ko atakwanga kwitabira ubutumire bwa sebuja.

Bitangazwa ko Diamond azajyana n’abantu bakuru 30 n’abana 10 mu isabukuru y’umukobwa we muri Afurika y’Epfo.

Diamond na Zari batandukanye bamaze kubyarana abana babiri, Tiffah ugiye gukorerwa ibirori akaba agiye kuzuza imyaka itatu. Diamond akaba anengwa kuba yaratumiye abakeba ba Zari mu birori by’isabukuru y’umwana wabo.

tiff
Tiffah ni imfura ya Diamond na Zari

 zz

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *