Inkuru ibaye impamo, Rutamu asezeye mu itangazamakuru

Sangiza iyi nkuru

Hari hashize iminsi havugwa inkuru y’umunyamakuru wa Radio 1, Rutamu Elie Joe watangaje ko ikipe ya Argentine nisezererwa mu mikino y’igikombe cy’isi na we azahita asezera mu itangazamakuru, kuri ubu biratangazwa ko inkuru yabaye impamo.

N’ubwo uyu munyamakuru atatangaje niba koko yahagaritse uyu mwuga ku bw’ikipe ya Argentine, ngo yarangije gusezera kuri Radio 1 ndetse akaba yahise ajya mu mahanga gushaka ubundi buzima.

Rutamu yasezeye burundu muri uyu mwuga, Igihe kikaba gitangaza ko gifite amakuru mpamo ko yarangije gusezera ku buyobozi bwa Radio1 ndetse enerekeza hanze aho agiye gushaka ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi mu ruhando mpuzamahanga.

Nubwo yagiye mu ibanga, ngo ateganya kuziga muri iri shuri kinyamwuga mu Bwongereza cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rutawu wagiye aca muri radiyo zitandukanye zirimo na Radiyo Rwanda, ahagaritse umwuga we mu Rwanda mu gihe hari hashize iminsi umuyobozi we kuri Radio 1, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC atangaje ko yamugiriye inama yo kudasezera aho byavugwaga ko ashobora kubikora kubera ikipe ya Argentine.

KNC yari yagize ati “Ntekereza ko biriya byari ukuryoshya umukino kuko uwo munsi ntiyari ya bettinze.Nagiriye Rutamu inama ndamubwira nti reba mu mwuga wawe uhagaze neza,Cristiano na Messi nibasezera uzapfa,ibagirwe Messi kuko nta mushahara nibyo kurya bashyira ku meza iwawe”.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa Radio 1 ntabwo bwari bwemeza isezera rya Rutamu, ndetse na we akaba ataremeza niba ari ikipe ya Argentine itumye asezera cyangwa niba ari izindi mpamvu zibimuteye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *