RDC: Ibihumbi 60 by’Amadolari byakusanyirijwe gufasha Moise Katumbi mu matora

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo muri Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakusanyije amadorali agera ku bihumbi 60, Moise Katumbi azifashisha yiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Perezida w’urubyiruko mu ntara ya Katanga, Georges Mawine yatangaje ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2018, ubwo bari mu myigaragambyo i Lubumbashi, ko intego yabo ari ugukusanya inkunga isaga ibihumbi 100 byo kuzafasha Katumbi mu matora.

Yagize ati “Ku rwego rw’intara ya Katanga twarangije kwegeranya 52 225 USD kandi birakomeje,  umunsi M.Jackie Ndala azaba yavuye i Goma, twateguye ibirori byo kumwakira aho duteganya kuzakusanya asaga  6 234 USD. Niba ntibeshye mumenye ko operasiyo  ikomeje.imibare igaragaza ko ubu tumaze kugira agera kuri miliyoni ibihumbi 60 Abanyakatanga bitanze”.

Uyu muyobozi w’urubyiruko muri Katanga atangaza ko kwitanga nta gahato karimo, intego yabo ikaba ari iyo kugera ku bihumbi 100 by’amadolari.

Ati “Aya mafaranga azifashishwa mu gufasha Moà¯se Katumbi Chapwe mu matora, murabizi ko abamama bacu bo ku isoko bitanze, abadozi b’inkweto ko, ni abaturage,… bagiye batanga idolari rimwe, abiri hari abatanze amadolari 500, abatanze 1000, ni abaturage baciriritse babiteguye kugira ngo bagaragarize abaturage b’igihugu n’abanyamahanga ko abaturage bo muri Katanga bifuza ko Moà¯se Katumbi yiyamamaza”.

Moà¯se Katumbi yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’umukuru ya 2018, yatangaje ko azagera muri Congo bitarenze itariki ya 8 Kanama 2018.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *