Mu gihe hari amakuru avuga ko Abanyarwanda bari muri Uganda cyane cyane abigeze gukora mu nzego z’umutekano bahigwa bukware bacyekwaho ubunetsi, aya makuru Leta ya Uganda yayateye utwatsi.
Ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya kivuga ko inzego z’iperereza muri Uganda, Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare ndetse n’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu bahiga bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda cyangwa undi wese wakoze muri izi nzego ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.
Aganira na BBC, umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Emiliane Kayima atangaza ko nta munyarwanda utabwa muri yombi ahorwa kuba umunyarwanda, ahubwo ko abafatwa n’ubwo atazi umubare wabo baba bafite ibyo bacyekwaho.
Yagize ati “Hari abafashwe mu bice bitandukanye by’igihugu ariko si nshobora kubabwira ko ari uko basa, ubwoko bwabo cyangwa ubwenegihugu, ni ukubera ko bacyekwaho kugira uruhare mu bikorwa cy’ubugizi bwa nabi”.
Akomeza avuga ko mu gufata abo banyarwanda n’abandi batandukanye biba byakozwe hagendewe ku mategeko, agahamya ko ataramenya umubare nyawo w’abafashwe.
Ati “ndacyakeneye kubaza neza uko Abanyarwanda bafashwe bangana, icyo mwamenya ni uko n’Abagande bafatirwa mu bikorwa nk’ibyo, uwo twafashe turamufunga kandi na Leta y’u Rwanda irabizi yuko tudatoteza Abanyarwanda.
Abajijwe icyo aba banyarwanda baba bashinjwa yasubije agira ati “harimo ababa binjiye mu gihugu nta byangombwa, ku bagande bo hari abacyekwaho kwiba, nta muntu ushobora guhigwa kubera ko ari umunyarwanda gusa, cyangwa umunya Uganda, ibyo nta biriho”.
Ibi bitangajwe mu gihe bivugwa ko mu cyumweru gishize hari Abanyarwanda basaga 22.


