Ubutabera mu gihugu cyacu bugomba kuba buzira ruswa no kubogama- Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame yasabye abacamanza kutavugirwamo no kwihutisha ubutabera, baca imanza nta ruswa nta no kubogama.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kanama 2018, ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Urukiko rw’Ubujurire, Urukiko Rukuru n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Perezida Kagame avuga ko ubutabera butinze buba butatanzwe neza, agasaba abarahiriye iyi mirimo yabo mishya kwihutisha imaza, kandi birinda kubogama.

Agira ati “Urukiko rw’Ubujurire rwashyizweho kugira ngo imanza zihute, abaturarwanda babone ubutabera bidatinze, nk’uko n’ubundi bizwi ko iyo ubutabera butinze, nta butabera buba bwatanzwe. Ubutabera mu gihugu cyacu bugomba kuba buzira ruswa no kubogama, bukorera mu mucyo, kandi abacamanza bagafata imyanzuro batavugiwemo”.

Akomeza avuga ko ubutabera aribwo buha icyizere Abanyarwanda n’abashoramari b’abanyamahanga cyo gukora akazi kabo ntacyo bikanga ngo barenganywe.

Ati “Ubutabera nibwo buha abaturarwanda n’abashoramari mu Rwanda ikizere cyo gukora imirimo yabo batishisha, kuko bazi neza ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa. Bazi ko ntawabarenganya kuko hari amategeko n’inzego zibarengera, kandi ko n’uwabigerageza yabihanirwa”.

Perezida Kagame kandi yagarutse  ku bacamanza b’urukiko rw’ubujurire, avuga ko rwashyizweho kugira ngo rwunganire urw’ikirenga kandi abaturage babone ubutabera bwihuse.

Mu rukiko rw’ubujurire abarahiye ni Richard Muhumuza, warahiriye kuba umucamanza, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Kalimunda Muyoboke Aimé na Visi Perezida warwo, Mukamulisa Marie Thérèse ndetse n’abacamanza 11 barimo Kaliwabo Charles, Mukanyundo Patricie, Mukandamage Marie Josée, Rugabirwa Reuben, Hitiyaremye Alphonse, Gakwaya Justin, Prof. Ngagi Munyamfura Alphonse, Nyirandabaruta Agnès, Munyangeli Innocent, Muhumuza Richard na Kanyange Fidelité.

Mu Rukiko rw’Ikirenga Cyanzayire Aloysie yarahiriye kuba umucamanza.

Mu rukiko rukuku Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Ndahayo Xavier nka Perezida warwo, Visi perezida, Kanzayire Bernadette.

Mu  rukiko Rukuru rw’ubucuruzi uwahariye ni Visi perezida warwo, Rutazana Angeline.

28847259017 22ce57c086 k 29913139048 172f08a4d1 k 29913144518 a5ca919e75 k 1 29913144518 a5ca919e75 k 43735674472 15d7f0cc4a k

42879862625 5c5c0fcb9a z

29913143358 042bc4b9aa k

Amafoto: Village Urugwiro

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *