Ubwiza bwawe nicyo gishoro – Huddah Monroe

Sangiza iyi nkuru

Alhuda Njoroge wamamaye nka Huddah Monroe n’umunyakenyakazi ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga  cyane cyane kuri Instagram akaba n’umunyamideli w’umwuga, yahishuye byinshi bitari bizwi ku buzima bwe bwite ndetse anasubiza bimwe mu bibazo byamatsiko yabajijwe nabamukurikira kuri instagram.

Ubwo yaganiraga n’abamukurikira kuri instagram Huddah yahishuye byinshi ku buzima bwe aho yavuze ko yifuza kuzabyara abana 7 mu gihe yaba ashatse umugabo gusa ntibyamukundira bitewe n’ubuzima yabayemo akiri muto.

Nubwo uyu mukobwa ukunzwe cyane adakunda kuvuga ibijyanye n’umuryango we, kuri iyi nshuro  yahishuye uburyo ise umubyara yari umusomali (umugabo ukomoka muri Somalia)nyuma akaza kwitaba imana nyina agashaka undi mugabo ubwo yarakiri muto. akomeza avuga ko ubuzima bwaje gusharira kuko nyuma yo gupfa kwa se nyina yashatse umugabo akajya abafata nabi ndetse akanahohotera nyina kuburyo bukabije rimwe na rimwe akamuraza hanze.

Yagize ati”Nta murumuna wanjye cyangwa mukuru wanjye ngira mfite basaza banjye(abavutse ku mugabo wa 2 ) gusa kubura papa ntacyo byari bintwaye iyo umugabo mama yaje gushaka atatubera  mubi cyane kuko yadukoreraga ihohoterwa rikomeye rimwe na rimwe akaraza mama hanze, rero kubona mama hanze mu mbeho byatumye numva ntashaka gutekereza ibyo gusahaka umugabo”

Mu modoka yatunze Muddah yatangaje ko ku myaka 21 yari afite Range Rover Sport ndetse yanatunze Range rover Evoque na Black Audi Q7″

Abajijwe ku ibanga yakoresheje ngo abe yarageze kuri ibi byose yasubije ko byose ari imigisha y’imana kandi buri wese aba afite umugisha yagenewe ikiba gisigaye ari ukumenya uko uwukoresha.

Yagize ati”Bagore namwe bagabo nta mugisha w’igice ubaho buriwese yahawe umugisha ushobora kuza utinze cyangwa ugatebukaumugisha icyo usabwa gusa nukuwukoresha neza uwanjye waraje nwubyaza umusaruro gusa ikiruta ibindi nukwizera imana”

Abajijwe kubijyanye no kuba yaba yararyamanye n’umugabo mu buzima bwe, n’ibitwenge byinshi ntiyatinye guhamya ko yabikoze maze asubiza ati”hahahah yego kandi cyane kuko ubwiza bwawe nicyo gishoro”

Muddah wanitabiriye  amarushanwa ya Big Brother Africa kuncuro ya 8 Mu minsi ishize yigeze gutangaza ko ababazwa n’abakobwa bahora mu buzima bw’umwijima nyamara imana yarabahaye uburyo bwo kubona amafaranga bworoshye. yanagiye kandi yumvikana avuga ko ubwiza bw’umukobwa aricyo gishoro cy’ubukire no kwamamara.

Muddah asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga mu gihugu cya Kenya kuri ubu wibeshejeho ubuzima yifuza cyane ko yiyubakiye inzu ihenze ndetse akubakira na nyina byise abivanye mu kumurika imideli ndetse no kwamamariza ibigo bikomeye byo muri Kenya ndetse no hanze yaho umutungo we bwite usaga miliyoni 3 z’Amadorali ya Amerika.

Huddah
ni umunyamafaranga akanabigaragaza
Huddah Monroe
Akune gushyira hanze amafoto agaragaza ikimero cye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *