Chris Brown ari kwifashisha amashusho y’urukozasoni ngo izina rye rikurwe mu rubanza

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi Chris Brown  avuga ko urubanza rwo gufata ku ngufu  aregwamo rudakwiye kuba rumureba  bitewe n’uko ubwo icyaha cyabaga yari ahuze.

Iki kirego cyatanzwe n’umugore utaratangajwe amazina avuga ko mu kwezi kwa Gicurasi yafashwe ku ngufu n’inshuti ya Chris Brown ubwo yari mu rugo rw’uyu muhanzi .

Uyu mugore avuga ko ubwo yafatwaga ku ngufu  Chris Brown yari mu kindi cyumba arimo yirebera amashusho y’urukozasoni (Filme Pornographique) ari nako yishimisha n’abandi bagore.

Ubu buhamya rero nibwo Chris Brown bakunze kwita Breezy agenderaho akavuga ko we kumushyira muri iki kirego ari ukumurenganya cyane ko ngo uyu mugore ntaho avuga ko hari igikorwa kibi yaba yaramukoreye.

Ikinyamakuru NewHipHop kivuga ko urukiko rwamushyize muri iki kirego kubera ko iki cyaha cyakorewe mu rugo rwe.

Polisi ikomeje gukora iperereza kuri iki kirego mu gihe Chris Brown akomeje gusaba ko izina rye ryakurwa muri iki kirego.

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *