Robert Kathata ukunzwe kwitwa Ramoh ni umugabo ukomoka mu gihugu cya Kenya atangaza ko atewe ishema no kuba afite abagore 19 kandi ko ntanumwe umuca inyuma kuko afite umuti kabuuhariwe akoresha kugirango abibarinde.
Robert ufite abana 34 yabyaye kuri aba bagroe 19 yatangarije ikinyamakuru the Nairobian ko umuti kabuhariwe akoresha mu kurinda abagore be kumuca inyuma ari kubaha ibiryo bihagije ndetse akabanarongora kuburyo buriwese anyurwa bityo bigatuma batatekereza undi mugabo uwo ari we wese.
yagize ati”Nta mugore wanjye numwe ushobora kunca inyuma kuko mbagereza aho bifuza mugihe cyakabariro kuburyo ntawundi bashobora gutekereza ikindi kandi mbarinda inzara ”
The Nairobian ikinyamakuru dukesha iyi nkuru cyaganiriye n’umwe mubagore ba Robert atangaza ko umugabo wabo ari akataraboneka kandi bamukunda kuko abasha kuba icyo bifuza cyose.
yagize ati”Ni umugabo mwiza ubasha kuduha buri kimwe twifuza ikirenze kuribyo arongora neza sinicuza kuba nitwa umugore we”
Uyu mugabo uhamya ko azi amazina yose yabana be uko angana yanatangaje kandi ko bitwe nuko ari kwagura umuryango afite gahunda yo kubaka ikigo cy’amashuli mugace ka Isolo mu rwego rwo guha uburezi bufite ireme urubyaro rwe.



