Iyo dusangiye umuganura twongera kubaka ubumwe bwacu- Guverineri Mufulukye

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulukye avuga ko gusangira umuganura byongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2018, ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka mu gihugu w’Umuganura, umuhango wabereye mu gihugu hose Abanyarwanda basangira ku byo bejeje. Guverineri Mufulukye muri uyu muhango yifatanyije n’abaturage ba Katabagemu mu karere ka Nyagataremu kuwizihiza, yabibukije ko […]

Moise Katumbi yangiwe kwinjira muri Congo

Umuyobozi w’Abatavuga rumwe na Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moise Katumbi yangiwe gusubira mu gihugu cye kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe mu Ukuboza. Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2018, nibwo yasabye uruhushya rwo kwinjira mu gihugu kugira ngo ashyikirize kandidatire ye inzego zishinzwe amatora arangirwa. […]

Leta ya Tanzania irashima intambwe Diamond Platnumz agezeho muri muzika

Ikigo cy’igihugu cy’ubugeni n’ubuhanzi mu gihugu cya Tanzaniya (BASATA) gitangaza ko kugeza ubu bigaragara ko umuziki waho umaze gutera imbere ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo n’u Rwanda. Umunyabanga Nshingwabikorwa wa BASATA, Onesmo Kayanda yatangaje ko ibi babivuga bitewe n’uburyo abahanzi bo muri iki gihugu by’umwihariko nka Diamond Platnumz bakomeje […]

Papa Francis yahinduye gatigisimu avuga ko igihano cy’urupfu ntaho cyemewe

Papa Francis yahinduye inyigisho z’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika, avuga ko igihano cy’urupfu kitemewe mu buryo ubwo ari bwo bwose. Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika, ikubiyemo inyigisho za Kiliziya Gatolika mu buryo buvunaguye, mbere yemeraga ko hari ubwo mu bihe bimwe na bimwe igihano cy’urupfu cyakoreshwa. Ubu noneho gatigisimu ya Kiliziya Gatolika iravuga ko igihano cy’urupfu “kitemewe […]

Robert ufite abagore 19 yatangaje ibanga akoresha ngo batamuca inyuma

Robert Kathata  ukunzwe kwitwa Ramoh ni umugabo ukomoka mu gihugu cya Kenya atangaza ko atewe ishema no kuba afite abagore 19 kandi ko ntanumwe umuca inyuma kuko afite umuti kabuuhariwe akoresha kugirango abibarinde. Robert ufite abana 34 yabyaye kuri aba bagroe 19 yatangarije ikinyamakuru the Nairobian ko umuti kabuhariwe akoresha mu kurinda abagore be kumuca […]

Ruharambuga: Ubuyobozi buremerewe n’umutwaro wo gushakira mituweli abasaga 600

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke buvuga ko  buhanganye n’ikibazo kibukomereye cyane cy’abaturage bagera kuri 600 batishoboye, badashobora no kubona mituweli. Butangaza ko bugiye kwifashisha  abafatanyabikorwa, bukaba bugiye no kwifashisha amadini n’amatorero ya gikirisitu ahakorera, mu kwezi kwiswe ukw’impuhwe bakabufasha kubishyurira mituweli. Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’uyu murenge, Bigirabagabo Moise, avuga  ko hari abaturage benshi […]

Zari muruhuri rw'ibibazo nyuma yo kugaragara yumva indirimbo ya Diamond

Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz hashize iminsi yibasiwe n’abafana be bamuhora kuba yaragaragaye atwaye imodoka ari kumva indirimbo ya Diamond batandukanye muri gashyantare 2018. Ibi byabaye kuri uyu wagatatu aho abafana batangizaga igisa n’intambara y’amagambo kuri Zari babinyujije ku rubuga rwe rwa instagram benshi bibandaga ku gusaba uyu mugore kwibagirwa burundu Diamond […]

Amerika ihangayikishijwe n’u Burusiya bugamije kuyica intege

Nyuma yaho u Burusiya bushinjwe kwinjira mu mabanga ya Amerika bugafasha Perezida Donald Trump gutsinda amatora, kuri ubu ubuyobozi bwa Amerika butangaza ko bufitiye iki gihugu impungenge. Ku wa Kane tariki ya 2 Kanama 2018, abategetsi bakuru b’ibigo bishinzwe umutekano mu gihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  bagaragaje amakenga bafite ku bw’inyigo u Burusiya […]

Rubavu: Umugore yafatanwe urumogi arutwaye mu myenda yari ahetsemo uruhinja

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu iragira inama abantu batuye cyangwa batemberera muri ako karere, bacyumva ko bakoresha amayeri atandukanye mu gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge hirya no hino, kubireka kuko amayeri bakoresha yose yatahuwe kuko n’ababigerageza kubihacisha bagenda bafatwa. Ni ubutumwa butanzwe nyuma y’uko ku gicamunsi cyo ku itariki ya 1 Kanama uyu […]

RDC: Bemba Jean Pierre yatanze kandidatire ye mu matora y’umukuru w’igihugu

Jean Pierre Bemba  wahoze ari visi Perezida muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yatanze impapuro zisaba kuba umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu Ukuboza 2018. Bemba yatanze kandidatire ye ku wa Kane tariki ya 2 Kanama 2018, akaba yari aherekejwe n’igipolisi igihe yagezaga izo nyandiko mu biro by’akanama gashinzwe amatora mu murwa mukuru i […]

MINISANTE iraburira Abanyarwanda ku bw’icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Congo

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yasohoye, iraburira Abanyarwanda nyuma y’aho bigaragariye ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Itangazo riragira riti “Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ejo tariki ya 1 Kanama 2018, icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu Majyaruguru y’icyo […]