Leta ya Tanzania irashima intambwe Diamond Platnumz agezeho muri muzika

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu cy’ubugeni n’ubuhanzi mu gihugu cya Tanzaniya (BASATA) gitangaza ko kugeza ubu bigaragara ko umuziki waho umaze gutera imbere ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo n’u Rwanda.

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa BASATA, Onesmo Kayanda yatangaje ko ibi babivuga bitewe n’uburyo abahanzi bo muri iki gihugu by’umwihariko nka Diamond Platnumz bakomeje kwitwara neza.

Uyu muyobozi yatangarije Bongo5 ko Diamond ari urugero rwiza rw’iterambere rya muzika, agatanga urugero rw’uburyo yahawe umwanya ngo azaririmbe mu gikombe cy’isi cya 2018.

Katenda yaboneyeho umwanya wo gukangurira kompanyi zinyuranye gushora imari muri muzika kuko ngo imiryango ifunguye.

5

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *