Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke buvuga ko buhanganye n’ikibazo kibukomereye cyane cy’abaturage bagera kuri 600 batishoboye, badashobora no kubona mituweli.
Butangaza ko bugiye kwifashisha abafatanyabikorwa, bukaba bugiye no kwifashisha amadini n’amatorero ya gikirisitu ahakorera, mu kwezi kwiswe ukw’impuhwe bakabufasha kubishyurira mituweli.
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’uyu murenge, Bigirabagabo Moise, avuga ko hari abaturage benshi bagiye bashyirwa mu cyiciro cya kabiri n’icya Gatatu cy’ubudehe kandi mu by’ukuri bigaragara ko batishoboye ku buryo no kubona mituweli kuri bo ari ingorabahizi.
Yagize ati ’’Twasanze ari ngombwa kwifashisha amadini n’amatorero akorera muri uyu murenge kubera abayoboke benshi afite kandi dusanzwe tuyaziho urukundo n’impuhwe, dushyiraho ukwezi kw’impuhwe kwatangijwe n’ibiterane hirya no hino mu murenge, hakaba hari amafaranga amaze gukusanywa n’icyo cyiciro asanga andi miliyoni n’ibihumbi Magana atatu (1.300.000Frs) yatanzwe n’abandi bafatanyabikorwa b’umurenge,tukizera ko asigaye nayo azaboneka na bo bakavurwa.’’
Nyiranzabahimana Joséphine utuye mu kagari ka Ntendezi,avuga ko umuryango we ugizwe n’abantu 7 kugeza ubu akaba adashobora kubabonera mituweli kandi barwaragurika cyane, n’inzitiramibu bahawe zikaba zaratangiye gusaza ku buryo malariya ihora iwe, akavuga ko agize amahirwe bakamurihira baba bamutabaye.
Ati “turi 7 mu nzu kandi nta n’ifaranga dushobora kubona, tukaba mu rugo nta bundi bushobozi dufite kuko n’umugabo nta kazi agira, abo dusengana bamfashije bakayinyishyurira byaba ari nk’ibitangaza iwacu kuko duhangayitse cyane.’’
Pasiteri Yambabariye Samson, umushumba wa ADEPR paruwasi ya Ntendezi,avuga ko byaba ari igisebo n’ikimwaro gikomeye cyane ku bakirisitu bo mu madini n’amatorero akorera muri uyu murenge haramutse hari uwo basengana urembeye mu rugo kubera kubura mituweli, bakaba barahisemo kugira ukwezi kwa 8 ukw’impuhwe kugira ngo buri wese yitange uko ashoboye.
Umurenge wa Ruharambuga ufite abaturage basaga 26000,umwaka ushize abatanze mituweli bakaba barageraga kuri 91,6%, intego bafite uyu mwaka ngo ikaba ari iyo kugera ku 100% ari yo mpamvu bahisemo gukomanga ahashoboka hose ngo n’aba baremberaga mu ngo kubera kuyibura bayibone.


Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


