Amerika ihangayikishijwe n’u Burusiya bugamije kuyica intege

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yaho u Burusiya bushinjwe kwinjira mu mabanga ya Amerika bugafasha Perezida Donald Trump gutsinda amatora, kuri ubu ubuyobozi bwa Amerika butangaza ko bufitiye iki gihugu impungenge.

Ku wa Kane tariki ya 2 Kanama 2018, abategetsi bakuru b’ibigo bishinzwe umutekano mu gihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  bagaragaje amakenga bafite ku bw’inyigo u Burusiya burimo zo kongera guhungabanya amatora ateganijwe mu kwezi kwa cumi na kumwe, bagatangaza ko kandi hari imyanzuro ikakaye igiye gufatwa.

VOA itangaza ko umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’iperereza mu gihugu, Dan Coats yatangaje ko u Burusiya burimo bugerageza uburyo  bwogabanya ingufu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika no guteza amacakubiri mu gihugu.

Dan Coats avuga kandi ko u Burusiya atari cyo gihugu cyonyine kirimo kugerageza kugira icyo cyahindura muri politiki ya Amerika ariko ntavuga ibindi bihugu ibyo ari byo.

Coats akomeza avuga ko Perezida Donald Trump yabategetse gufata ingamba zihuta kugira ngo bahangane n’iki kibazo cy’abashaka kwivanga muri politiki zabo cyane cyane mu matora.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *