Umuririrmbyi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Demi Lovato yamaze kwemera ko ajyanwa kuvurirwa mu kigo cyita ku bantu babaswe n’ibiyobyabwenge benshi bita Rihabu ( rehab center).
Amakuru aturuka mu nshuti ze za hafi avuga ko umuryango wa Demi Lovato ari wo wafashe iya mbere maze usaba ko uyu muhanzi yajyanwa muri Rihabu gusa ngo bikererezwa n’uko Lovato yari arembye cyane bityo bikaba bitari ngombwa ko ajyanwa muri iki kigo.
Kugeza ubu, nk’uko inkuru ya TMZ ibivuga, Demi Lovato aracyavurirwa ahitwa Cedars-Sinai gusa ngo hari icyizere ko isaha iyo ariyo yose yasezererwa akerekeza mu kigo cy’ababaswe n’ibiyobyabwenge.
Iyi nkuru ivuga ko hataramenyekana ikigo Demi Lovato azerekezamo niba kiri muri California cyangwa mu kandi gace.
Demetria Devonne Lovato w’imyaka 25 y’amavuko, ni umunyamerikakazi w’umuririmbyi, umwanditsi ndetse akanaba umukinnyi wa Filimi, azwi ku ndirimbo nka ‘I Believe, Sober, Fall In Line,…


Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


