Gambia: Yahya Jammeh wapfushije umubyeyi ntazabasha kumushyingura

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Gambia yemeje umurambo wa nyina w’uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Yahya Jammeh, uzagarurwa mu gihugu akaba ari ho ushyingurwa, ariko Jammeh akaba atazaherekeza uyu murambo ngo ajye kuwushyingura.

Hajia Asombi Bojang, nyina wa Yahya Jammeh, yitabye Imana kuwa Gatandatu, itariki 28 Nyakanga apfiriye muri Guinea Equatorial mu buhungiro aho umuhungu we yahungiye kuva yavanwa ku butegetsi mu Ukuboza 2016.

Guverinoma ya Gambia yasohoye itangazo ryihanganisha umuryango we mbere yo kohereza visi perezida gusura umuryango wa Jammeh.

Nk’uko umuvugizi wa guverinoma, Ebrima Sankareh, yatangarijeThe Fatu Network ko uyu wapfuye ari umuturage wa Gambia kandi afite uburenganzira bwo gushyingurwa mu gihugu na cyane ko ari byo yifuje.

Uyu muvugizi yongeyeho ko uwahoze ari perezida wa Gambia atazitabira imihango yo gushyingura nyina kuko ngo leta itazi niba afite iyo gahunda yo kujya muri Gambia.

Abanyagambia ku mbuga nkoranyambaga bifatanyije n’umuryango wa Jammeh ariko bibutsa ukuntu ku butegetsi bwe yangaga ko Abanyagambia bahunze bagapfira hanze bagarurwa ngo bashyingurwe mu gihugu.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *