Umuraperi Drake wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje kwigarurira imitima ya benshi muri iki gihe, ariko noneho akaba afite umwihariko wo gukora amashusho y’indirimbo ze uri gutuma zirebwa cyane kurusha izindi ndirimbo. Amashusho y’indirimbo God’s Plan imaze amezi atanu amaze kurebwa n’abantu basaga miliyari yatwaye akayabo k’amadolari hafi miliyoni (996,631.90$)
Reba amafoto y’abantu batangaje bagaragara muri iyi video








Album nshya umuraperi Drake yise ‘ Scorpion ’ igaragaraho iyi ndirimbo, ikaba yaraciye agahigo ko kuba album yumviswe cyane mu gihe gito, aho mu cyumweru kimwe isohotse yumviswe n’abantu basaga miliyari ku Isi yose nk’uko bitangazwa na raporo ya Billboard.
Kuri ubu indi ndirimbo Drake aherutse gushyira hanze kuwa 02 Kanama yise ” In My Feelings ” nayo ishobora kuzaca agahigo kuko amashusho yayo amaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni 44 mu gihe kitageze ku cyumweru.

Urubuga rwa wikipedia rukaba ruvuga ko Aubrey Drake Graham uzwi nka ‘Drake’, ari umuraperi, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umuproducer, umukinnyi wa cinema ndetse akaba rwiyemezamirimo ukomoka muri Canada, akaba n’umwe mu bahanzi b’ibyamamare ku Isi bagurishije umuziki wabo cyane mu kinyejana cya 21.


