Rusizi: Umugabo yishe umugore we amukubise agafuni mu mutwe

Umugabo witwa  Ntakirutimana Aloys  w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu  mudugudu wa Kacyiru,akagari ka Kigenge mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi arashinjwa kwica umugore we, Icyimpaye Jeanne d’Arc wari ufite imyaka 32, amukubise agafuni mu mutwe  amuziza ko ngo yamucaga inyuma. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kigenge, Munezero Rita, ngo iyi nkuru […]

Amatora y’abadepite : Ku ikubitiro, abafite ubumuga ni bo bonyine batanze amadosiye yujuje ubuziranenge

Mu gihe abiyamamariza kuba abadepite mu byiciro byose habonetsemo abatujuje ibyangombwa, mu bafite ubumuga byose byatanzwe byuzuye 100%. Ibi ni ibyatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, nyuma yo gutangazaga by’agateganyo urutonde rw’abakandida baziyamamariza kuba abadepite mu matora ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka. Abatanze ibyangombwa byabo bose hamwe ni 539  bakomoka mu mitwe ya politiki 5, […]

Amafoto y’abantu batangaje Drake yakoresheje mu ndirimbo God’s Plan imaze kurebwa n’abasaga miliyari

Umuraperi Drake wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje kwigarurira imitima ya benshi muri iki gihe, ariko noneho akaba afite umwihariko wo gukora amashusho y’indirimbo ze uri gutuma zirebwa cyane kurusha izindi ndirimbo. Amashusho y’indirimbo God’s Plan imaze amezi atanu amaze kurebwa n’abantu basaga miliyari yatwaye akayabo k’amadolari hafi miliyoni (996,631.90$) Reba amafoto y’abantu […]

Dr Habineza avuga ko adatewe impungenge cyane n’abo bagiye guhangana mu matora y’Abadepite

Umuyobozi mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ( DGPR ), Dr Frank Habineza, avuga ko adatewe ubwoba n’abo bazaba bahanganye mu matora y’Abadepite, ahubwo ko abaturage aribo bafite amahitamo. Ibi Dr Habineza yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 6 Kanama 2018, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, ubwo Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe amatora (NEC) […]

Uganda: Abagore barashinja abagabo gucura abana babo amashereka

Abagore bo Mu gihugu cya Uganda bakomeje kugaragaza ko ibyo abagabo babo bakora bakwiye kubihagarika mu maguru mashya dore ko bafite ingeso yo konka amabere y’abagore babo  bikarangira abana  babuze icyo bonka. Mu cyumweru gishize ubwo mu gihugu cya Uganda bari mu cyumweru cyahariwe konsa abana hagaragajwe ko abana benshi batonswa na babyeyi babo kuburyo […]

NEC irasaba abazahatanira imyanya mu nteko kuzitwararika mu gihe cyo kwiyamamaza

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora mu Rwanda (NEC), Prof. Kalisa Mbanda, arasaba abakandida bemerewe kuzahatanira imyanya mu nteko ishinga amategeko ateganyijwe muri Nzeri, kuziyamamaza gipfura kandi bakirinda kunengana hagati yabo, ndetse ahamagarira abaturage kuzakurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza ngo bazatore abantu bazi birinda kubogama no kugendera ku macakubiri. Ibi Prof Kalisa Mbanda yabitangaje kuri uyu wa […]

Wema Sepetu yasubije Zari uherutse kumwikoma mu isabukuru y’umwana we

Uwahoze ari umukunzi wa Diamond Platinumz, Wema Sepetu yasubije Zari uherutse gutangaza ko adashaka ko uyu mukobwa yazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umwana we Princess Tiffah. Wema Sepetu abinyujije ku rukuta rwa Instagram yeruye avuga ko we rwose Atari mu bantu bari bwerekeze mu gihugu cya Afrika y’Epfo mu rwego rwo kwifatanya n’uyu muryango wizihiza […]

Nyamagabe: Abagabo babiri bakatiwe igifungo n’ihazabu bazira gutema ibiti muri Pariki ya Nyungwe

Urukiko rw’ibanze rwa Gasaka rwakatiye igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi magana atatu (300.000 Frw) kuri buri wese, abagabo babiri bitwa Habiyaremye Célestin na Kageruka Venuste kubera icyaha bahamwe nacyo cyo gutema ibiti muri Pariki ya Nyungwe. Urubanza rukaba rwasomewe mu ruhame ahabereye icyaha, mu Mudugudu wa Busuruke, Akagari ka Kagano , Umurenge wa Kitabi, Akarere […]

Perezida Kabila yaba yafashe icyemezo cyo kutazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo dukesha urubuga politikico.cd, aravuga ko Perezida Joseph Kabila atazitabira amatora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza ndetse kuri uyu wa Kabiri ashobora gutangaza umukandida uzamusimbura . Biravugwa ko kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita, umukandida w’ishyaka PPRD riri ku butegetsi ngo mu ibanga rikomeye yagiye kwishyura kosiyo […]

U Burundi ngo bwiteguye kwivuna umwanzi nyuma yo gushinja u Rwanda kuvogera ikirere cyabwo

Igihugu cy’u Burundi kiratangaza ko kiteguye gusubiza inyuma ikintu cyose cyagerageza guhungabanya umutekano wacyo, nyuma y’aho hatangarijwe amakuru y’uko indege y’igisirikare cy’u Rwanda yavogereye ikirere cy’u Burundi ikagera mu birometero bine. Leta y’u Burundi ikaba ishinja igihugu cy’u Rwanda ivuga ko indege y’Igisirikare cy’u Rwanda yaba yaravogereye ikirere cy’u Burundi mu Ntara ya Kayanza. Minisitiri […]

Serena Williams yavuze impamvu aherutse gutsindwa yandagajwe

Umukinnyi ukomeye mu mukino wa Tennis, Serena Williams yatangaje ko impamvu aherutse gutsindwa nk’udahari mu mukino yari ahanganyemo na mugenzi we Johanna Konta byatewe n’amarangamutima ya kibyeyi. Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Serena Williams yatsinzwe uyu mukino muri ‘Silicon Valley classic’ abitewe n’uko mu mutwe we yiyumvishaga ko Atari umubyeyi mwiza ukorera buri kimwe umwana […]

Cote d’Ivoire: Simone Gbagbo mu bantu 800 bafunze bagiriwe imbabazi na Perezida Ouattara

Perezida Allassane Ouattara wa Cote d’Ivoire kuri uyu wa Mbere yatangaje ko yagiriye imbabazi abantu bagera kuri 800 barimo Simone Gbagbo, umugore wa Laurent Gbagbo wahoze ayoboye iki gihugu bose bakaba bafunze. Perezida Allassane Ouattara akaba yatangaje ko ibi byakozwe mu rwego rwo kongera kunywanisha abavandimwe nk’uko iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga. Mu ijambo […]

Muhanga: Abagabo batatu bafashwe bashinjwa kwiba abaturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga yafashe abagabo batatu nyuma yo kubafatatira mu cyuho biba abaturage ibikoresho bitandukanye byo mu nzu. Abafashwe  ni  Iyamuremye Valentin  w’imyaka 32, Nsanzumukiza Eugene  w’imyaka 36 na  Hagenimana Alex w’imyaka 23. Mu mpera z’icyumweru gishize mu gikorwa cyo gushakisha abajura bari bamaze iminsi biba abaturage mu mujyi wa […]