Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo dukesha urubuga politikico.cd, aravuga ko Perezida Joseph Kabila atazitabira amatora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza ndetse kuri uyu wa Kabiri ashobora gutangaza umukandida uzamusimbura .
Biravugwa ko kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita, umukandida w’ishyaka PPRD riri ku butegetsi ngo mu ibanga rikomeye yagiye kwishyura kosiyo mu kigo cy’igihugu cy’imisoro (DGRAD) nk’uko amakuru yageze kuri uru rubuga avuga.
Perezida Kabila umaze imyaka 17 ku butegetsi, amaherezo ngo akaba atazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka nk’uko amakuru aturuka mu bantu bamwegereye avuga, aho bivugwa ko yamaze no guhitamo umuntu uzamusimbura.
Umwe mu bantu begereye perezida kabila akaba yagize ati: “ Dosiye ya kandidatire irenda kugera ku musozo, kosiyo yamaze kwishyurwa muri aya masaha ya nyuma ya saa sita binyuze muri Rawbank yishyurwa DGRAD .”
Kuba amazina y’uyu mukandida mushya wa PPRD ataratangazwa, biravuugwa ko kuri uyu wa kabiri, itariki 07 Kanama ari bwo mu nama y’ishyaka iteganyijwe Perezida kabila ari butangaze amazina y’uwo mukandida imbere y’abayoboke b’ishyaka.
Amakuru akaba akomeza avuga ko kuri uyu wa Gatatu, itariki 08 Kanama, ari nawo munsi wa nyuma wo gutanga kandidatire, ari bwo ishyaka PPRD naryo rizatanga kandidatire yaryo.
Hagati aho, umunyapolitiki Moise Katumbi kugeza ubu ntaremererwa kwinjira muri Congo ngo azabashe guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu nk’uko ihuriro ry’amashyaka amwe atavuga rumwe n’ubutegetsi yari yifuje ko yaribera umukandida. Kuri uyu wa kabiri nibwira atinjiye mu gihugu ntazabasha guhatana muri aya matora kuko umunsi wa nyuma wo gutanga kandidatire ari kuri uyu wa Gatatu.


