Urukiko rw’ibanze rwa Gasaka rwakatiye igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi magana atatu (300.000 Frw) kuri buri wese, abagabo babiri bitwa Habiyaremye Célestin na Kageruka Venuste kubera icyaha bahamwe nacyo cyo gutema ibiti muri Pariki ya Nyungwe.
Urubanza rukaba rwasomewe mu ruhame ahabereye icyaha, mu Mudugudu wa Busuruke, Akagari ka Kagano , Umurenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe.Ubushinjacyaha nabwo bukaba bwari bwarabasabiye icyo gihano cyavuzwe haruguru.
Abaregwa Kageruka Venuste na Habiyaremye Célestin bafashwe ku itariki ya 11/7/2018 barimo kwangiza ishyamba, muri Parike y’igihugu ya Nyungwe. Kuwa 09/07/2018 nibwo abo bagabo bagiye muri iryo shyamba bitwaje urukero, umuhoro ndetse n’inyundo batemamo igiti, bagicamo ingeri, barazibaza, batwara imbaho, ntibashizwe kuko, nyuma yaho basubiyeyo, batema ikindi giti, bashaka ku kibaza ariko ntibyabahira, kuko abashinzwe kurinda Parike bahise babagwa gitumo, babafatana imbaho 2 n’ibikoresho byabo bari bitwaje. Bahise bashyikirizwa RIB, iperereza riratangira.
Ubushinjacyaha nyuma yo gushyikirizwa dosiye, bwihutiye gukurikirana abaregwa mu rukiko, dore ko bafatiwe mu cyuho kandi bakaba baremeraga icyaha, bunasaba ko urubanza rwaburanishirizwa aho icyaha cyabereye, mu rwego rwo kugaragariza abaturage ubibi bwo kwangiza ibidukikije nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ikomeza kuvuga.
Icyaha cyo gutema ibiti cyangwa kwica inyamaswa muri Pariki z’igihugu giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 416 y’igitabo cy’amategeko ahana. Kikaba ari ikimwe mu byaha bwo kwangiza ibidukikije. Ubushinjacyaha bukaba butazahwema gukurikirana abakora ibi byaha, kimwe n’ibindi byaha binyuranye.


