Amatora y’abadepite : Ku ikubitiro, abafite ubumuga ni bo bonyine batanze amadosiye yujuje ubuziranenge

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe abiyamamariza kuba abadepite mu byiciro byose habonetsemo abatujuje ibyangombwa, mu bafite ubumuga byose byatanzwe byuzuye 100%.

Ibi ni ibyatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, nyuma yo gutangazaga by’agateganyo urutonde rw’abakandida baziyamamariza kuba abadepite mu matora ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Abatanze ibyangombwa byabo bose hamwe ni 539  bakomoka mu mitwe ya politiki 5, abigenga 5 n’abashaka kwiyamamariza ibyiciro byihariye bagera kuri 221.

Mu bashaka kwiyamamariza ibyiciro byihariye birimo icyiciro cy’abagore gihagararirwa n’abadepite 24, abari bifuje guhatanira iyi myanya ni 179 ariko 177 ni bo batanze ibyangombwa byuzuye bahita bemerwa kuziyamamaza. Mu cyiciro cy’abafite ubumuga gihagararirwa n’umuntu umwe mu nteko, 10 ni bo bifuje kwiyamamaza, bose batanze ibyangombwa byose bisabwa maze kandidatire zabo zihita zemerwa.

Ku rutonde ntakuka rwatangajwe kuri uyu wa mbere, tariki 6 kanama, amwe mu madosiye atari yuzuye yarujujwe, ba nyirayo bemererwa kwiyamamaza. Muri 41 bari batanze ibituzuye, ubu hasigaye 18 gusa, bangana na 3,3 % batemerewe kwiyamamaza. Aba barimo 9 bose ba PS Imberakuri, 6 b’urubyiruko, 2 ba Green Party, n’umwe wo mu bigenga.

Kugira ngo ibyangombwa bibe byuzuye, umukandida asabwa kwandika ibaruwa isaba, gutanga umwirondoro we, icyemezo cy’amavuko, icyemezo cy’uko uwiyamamaza atasizwe ubusembwa n’inkiko, ikarita ndangamuntu, ikarita y’itora n’amafoto abiri magufi.

Abafite ubumuga 100%, PS Imberakuri 57%

Ku rutonde rw’agateganyo rwatangajwe kuw mbere ushize, nta mutwe ya politiki wari watanze urutonde rwuzuye, ku buryo nta n’umwe komisiyo y’igihugu y’amatora yigeze yemerera urutonde rwose.

-PL yari yatanze 80 hemerwa 79,

-FPR INKOTANYI Itanga 80 hemerwa  78,

-PSD itanga 65 hemerwa 64,

-PS Imberakuri itanga 54 hemerwa 31

-DGPR, ishyaka riharanira demukarasi n’ibidukikije mu Rwanda (Green Party) ryatanze urutonde rw’abantu 34 hemerwa 30 gusa.

Mu bakandida bigenda, ababyifuje ni 17, nyamara abagarutse kuri NEC ni 5 gusa, barimo batatu batujuje ibyo basabwe.

Mu rubyiruko, hatanzwe 32, ariko batanu ntibyuzuye,

Mu bagore 179 harimo babiri bituzuye, harimo umwe wo mu burasirazuba nundi wo mu burengerazuba.

Komisiyo ivuga ko amadosiye atuzuye atabura ibintu bikomeye kuko n’ibisabwa muri rusange bitagoye. Prof KALISA MBANDA, Perezida wa komisiyo ati « sinumva uko biba byagenze kugira ngo umuntu atange ibyangombwa byose ariko abure ifoto ye ! ».

Komisiyo y’amatora itangaza ko mu bashaka kwiyamamaza bigenga harimo umwe ubura imikono mike kuri 600 asabwa mu gihugu hose kugira ngo kandidatire ye yemerwe ariko ko hari icyizere ko bazajya kwemeza abakandida burundu uyu yaramaze kubona ibisabwa byose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, avuga ko abatanze ibyangombwa bituzuye nta makosa akomeye bakoze, ngo kuko aho gukerererwa batanze ibihari, ibibura bazabizana mu minsi itanu ikurikira nk’uko biteganywa n’itegeko.

Urutonde ntakuka rw’abakandida rwatangajwe kuri uyu wa 6 Kanama, abemerewe bose hamwe ni 521, mu gihe mu matora aheruka ya 2013 bari 410. Abagore bari 221 mu 2013, bangana na 50%, ariko ubu ni 326, bangana na 61%.

Kwiyamamaza bizatangira taliki ya 13 Kanama  kugeza  ku ya 1 Nzeri, naho amatora abe kuva taliki ya 2 kugeza ku ya 4 Nzeri 2018.

Imibare ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko Abanyarwanda miliyoni 7.2 ari bo bazitabira amatora y’Abadepite ategerejwe muri Nzeri, umubare wiyongereyeho nibura ibihumbi 250 ugereranyije n’abitabiriye amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye umwaka ushize wa 2017.

 

Karegeya Jean Baptiste

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *