NEC irasaba abazahatanira imyanya mu nteko kuzitwararika mu gihe cyo kwiyamamaza

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora mu Rwanda (NEC), Prof. Kalisa Mbanda, arasaba abakandida bemerewe kuzahatanira imyanya mu nteko ishinga amategeko ateganyijwe muri Nzeri, kuziyamamaza gipfura kandi bakirinda kunengana hagati yabo, ndetse ahamagarira abaturage kuzakurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza ngo bazatore abantu bazi birinda kubogama no kugendera ku macakubiri.

Ibi Prof Kalisa Mbanda yabitangaje kuri uyu wa Mbere, itariki 06 Kanama ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangazaga abakandida bemerewe kuzahatanira imyanya mu nteko ishinga amategeko.

Mu kiganiro kigufi yahaye itangazamakuru nyuma yo gutangaza abakandida bemejwe, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagize impanuro aha aba bakandida bemerewe kuziyamamaza, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Prof Kalisa Mbanda ati: “Icyo twifuza n’uko bose biyamamaza bashaka kubaka u Rwanda. Nta wiyamamaza ashyira imbere gusenya igihugu..uwo nguwo n’abaturage ntibamuha amajwi. Ariko cyane cyane basabwa kwiyamamaza gipfura, uwiyamamaza arivuga..ibigwi, ibyo ashoboye, ibyo atekereza kuzakora, ariko ntabwo ajya kunenga mugenzi we ibyo adashoboye n’ibyo adashobora kuzakora. Ibyo ngibyo rwose birabujijwe.”

Perezida wa Komisiyo y’amatora yakomeje asaba kuzagira imyitwarire iboneye bakirinda amagambo n’ibikorwa byose bishobora guteza imvururu mu Rwanda cyangwa no kugarura ibitekerezo bibi by’amacakubiri mu banyarwanda.

Biteganyijwe ko inteko ishinga amategeko iriho igomba kuba yaseshwe mbere y’uko manda yayo irangira, aho itegeko rivuga ko inteko yari isanzwe igomba guseswa hagati y’iminsi 30 kugeza ku minsi 60 mbere y’uko manda irangira.

Abadepite bariho ubu bari barahiye ku itariki 04 Ukwakira 2013, bikaba biteganyijwe ko iyi nteko izaseswa kuwa Kane, itariki 09 Kanama na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza kuri aba bakandida bizatangira ku itariki 13 Kanama kugeza kuwa 01 Nzeri, mu gihe amatora azaba kuwa 02 Nzeri ku Banyarwanda bari muri diaspora, ku itariki 03 Nzeri hazatore Abanyarwanda b’imbere mu gihugu, mu gihe ku itariki 04 Nzeri hazatorwa abahagarariye abagore n’urubyiruko.

Mu bantu 539 batanze kandidatire zabo bashaka kwiyamamaza mu matora y’Abadepite ateganyijwe mu kwezi gutaha, abagera kuri 521 nibo bemejwe hangirwa 18.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora avuga ko ugereranyije n’amatora yo mu 2013, kuri ubu abakandida biyongereyeho abasaga 100, kandi ngo abenshi bakiri bato mu myaka kuko ngo abakandida bigenga benshi ari urubyiruko kandi no mu bagore hakaba harimo abagore bakiri bato.

 


 Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *