Umugabo witwa Ntakirutimana Aloys w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kacyiru,akagari ka Kigenge mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi arashinjwa kwica umugore we, Icyimpaye Jeanne d’Arc wari ufite imyaka 32, amukubise agafuni mu mutwe amuziza ko ngo yamucaga inyuma.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kigenge, Munezero Rita, ngo iyi nkuru mbi bayimenye mu ma saa cyenda z’urukerera zo kuri uyu wa 7 Kanama bayibwiwe na nyina w’uyu mugabo wahageze abibwiwe n’uyu muhungu we ko amaze kwica umugore we, nyina baturanye hafi aho yahagera agasanga umurambo wa nyakwigendera uri imbere y’uburiri bararagaho uvirirana amaraso,n’abana ngo bakaba batari babimenye,babibwiwe na nyirakuru bamukinguriye na we agahitira aho abyeyi babo bararaga,bamukurikira bakahasanga uwo murambo.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko amakimbirane y’uyu mugore n’umugabo bari barasezeranye imbere y’amategeko,bafitanye abana 7 yatangiye muri 2013, babanza kugirwa inama n’itorero ADEPR basanzwe basengera mo birananirana, biza kugera mu buyobozi bw’akagari n’umurenge na bwo bwabashyikirije inzego z’umutekano biyemeza kwisubira ho ngo bakaba bari bamaze umwaka nta zindi nduru ziba mu rugo rwabo,bavuga ko bihannye banakora neza umurimo w’Imana muri paruwasi ya Nzahaha muri iri torero rya ADEPR.
Yagize ati “hari hashize umwaka wose nta zindi nduru twumva muri uru rugo ndetse banavuga ko bihannye banakora umurimo w’Imana neza muri ADEPR paruwasi ya Nzahaha,ariko natwe twatunguwe no kumva ko yamwishe kuko twabimenye mu ma saa cyenda y’urukerera bigaragara ko yamwishe mbere y’ayo masaha ahengereye asinziriye kuko umurambo we wasanzwe imbere y’uburiri yambaye utwenda two kurarana gusa.’’
Uyu mugizi wa nabi ngo yaje gutangira gushakishwa muri ayo masaha baza kumusanga yiyicariye ku biro by’akagari kabo saa kumi n’ebyiri z’igitondo aho yahise atabwa muri yombi akiyemerera ko ari we wakoze ayo mahano avuga ko umugore we yamucaga inyuma nubwo atigeze agaragariza ubuyobozi abasambanyaga uwo mugore we.
Hategekimana Manase,umuturanyi w’uyu muryango yabwiye Bwiza.com ko bababajwe n’uru rupfu rw’agashinyaguro,asaba ko ubutabera bwakora akazi kabwo,byaba ngombwa akazaburanishirizwa aho yakoreye icyaha bikabera n’abandi isomo.
Ati “aya mahano natwe yadutunguye ariko uyu mugome wambuye ubuzima uwo bari babyaranye 7 akwiye gukanirwa urumukwiye ndetse bikabera mu ruhame hano yakoreye icyaha, bikabera isomo n’abandi bose bafite uwo mutima wa kinyamaswa.’’
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, yavuze ko nyuma y’aya mahano hahise hakoreshwa inama y’abaturage bagasabwa kwirinda ingeso nk’iyi yo kwmburana ubuzima,na we akaba yasabye akomeje abatuye aka karere kurwanya ubugome nk’ubu,abafitanye ibibazo bakabigeza ku buyobozi bukabikemura aho guca mu nzira nk’izi zimena amaraso.
Umurambo wa nyakwigendera washyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 7 Kamana nyuma yo gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Gihudwe, umugabo we akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gashonga,ubuyobozi bukavuga ko bifite impungenge z’imibereho y’abana,kuko umukuru yigaga mu yisumbuye afite imyaka 13,umuto akaba afite umwaka umwe n’igice gusa.
Ubuyobozi bw’aka kagari buravuga ko bugihangayikishijwe n’indi miryango 2 na yo ibanye nabi cyane,harimo umwe umugabo yagejejwe kuri parike agahita afungurwa ubu bakaba babana mu rugo bya nyirarureshwa,ku buryo umwanya uwo ari wo wose na bo umwe yakwica undi.


Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


