Zaza: Kutitabira inzira y’ihanagurabusembwa bibavutsa amahirwe yo gutora

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma basizwe ubusembwa n’inkiko bavuga ko kutamenya inzira y’ihanagurabusembwa bituma babugumana maze bagakomeza kubura uburenganzira bwo gutora.

Kutamenya niba uwasizwe ubusembwa n’inkiko ashobora kubuhanagurwaho, inzira binyuramo n’akamaro bifitiye umunyarwanda bituma bamwe mu bafunguwe badashobora gutora no gutorwa kandi abaturanyi bababonagamo ubunyangamugayo. Ibyo bihamywa na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Zaza babigaragarije mu kiganiro “Urubuga rw’abaturage n’abayobozi” gitegurwa n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro “PAXPRESS”.

Aba baturage bagaragaza ko bamaze igihe kitari gito bafunguwe ariko ko batarigera bashobora kugira uruhare mu matora. Nyaminani Tofiri ati “ njyewe kuva nafungurwa mu mwaka wa 2007, hamaze kuba amatora menshi ntatora kuko buri gihe bambaraho imiziro. Sinzi icyo nakora”.

Iki kibazo kandi gifitwe n’abandi baturage barimo Uwimana Bosko uvuga ko we yagerageje  kubaza komisiyo y’igihugu y’amatora ku rwego rw’umurenge wa Zaza icyo yakora maze bakamubwira ko kugira ngo ubusembwa bumuveho agomba kujya mu rukiko rukuru, rugafatanya na pariki n’abaturage mu guhamya ko afite imyitwarire myiza.

Abo Uwimana yagerageje kuganiriza kuri iki gisubizo yahawe basanga ngo muri iyi nzira harimo amananiza no gushaka gutinza ibintu kuko byasaba igihe n’umwanya kandi bamenyereye ko ibyagiyemo inkiko bikunze gutinda. Kaneza Tadeyo ati “ese ko tuba tubazi tuzi n’imyitwarire yabo ndetse tunabatangira ubuhamya bwiza ni kuki ari ngombwa kongera gusubira iyo mu rukiko?”

Avugana na radio Flash FM mu kiganiro « Ikaze munyarwanda » ku  wa 31 nyakanga 2018, Komiseri muri NEC, BAMWINE Loyce yavuze ko mu minsi ya vuba pariki igiye gusohora urutonde rw’abafite ubusembwa ikaruha NEC kugira ngo bagenzure niba nta baruriho bahanaguweho ubusembwa, cyangwa bari ku ilisiti y’itora bakibufite.

Ingingo ya 5 y’amabwiriza no 03/2018 yo ku wa 09/07/2018 ya komisiyo y’igihugu y’amatora agenga amatora y’abagize inteko ishinga amategeko,Umutwe w’abadepite yo muri nzeri 2018 iteganya ko abatemerewe kugaragarara ku ilisiti y’itora ari abambuwe n’inkiko zibifitiye ububasha uburenganzira bwo gutora bakaba batarahanagurwaho ubwo busembwa cyangwa ngo bahabwe imbabazi mu buryo buteganywa n‟amategeko; abahamwe n‟icyaha cy’ubwicanyi cyangwa ubuhotozi; abahamwe n’icyaha cya jenoside cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu;abahamwe n‟icyaha cyo gusambanya abana; abahamwe n‟icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato; abafite cyangwa abagaragaje uburwayi bwo mu mutwe cyangwa abahungabanya umudendezo w’abaturage n’ahandikirwa ilisiti y‟itora; abantu bafunze n’impunzi.

Itegeko rigena uburyo uwasizwe ubusembwa ashobora kubuhanagurwaho

Amategeko y’u Rwanda yemera ko umuntu wese wakatiwe igihano gikomotse ku cyaha cy’ubugome cyangwa ku cyaha gikomeye ashobora guhanagurwaho ubusembwa, akagena uko bikorwa, icyo bisaba, igihe bikorerwa n’akamaro bigirira uwabisabye.

Itegeko Nº 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha kuva ku ngingo ya 259 kugeza ku ya 266 rigena uko bigenda.`

Usaba ihanagurabusembwa agomba kuba amaze nibura imyaka 5 afunguwe kandi yaragaragaje imyitwarire myiza.

Uwakatiwe wifuza guhanagurwaho ubusembwa yandikiria urukiko rukuru abirusaba. Muri ubwo busabe akaba agomba kuvuga itariki nyayo y’imikirize y’urubanza yahaniwemo n’ahantu hose yabaye kuva afunguwe.

Urwo rukiko rwohereza ubwo busabe mu bushinjacyaha kugira ngo bugire icyo buvuga ku myifatire y’usaba ihanagurabusembwa. Ubushinjacyaha bwaka ibyemezo by’inkiko (matolewo) uwakatiwe yagiye ahanirwamo, inyandikuro y’igitabo cy’aho yafungiwe cyanditsemo igihano yarangije, bukaka n’icyemezo cy’indangabihano.

Urukiko Rukuru rufata icyemezo ku ngingo z’Ubushinjacyaha mu gihe kitarenze amezi 2, usaba ihanagurabusembwa amaze kubazwa ku buryo buteganyijwe n’itegeko.

Guhanagurwaho ubusebwa bifite akamaro cyane kuko bituma uwabikorewe adakomeza gufatwa nk’uwakatiwe ibihano n’inkiko kandi bikamukuraho ibyasha byose nuko agasubirana bwa burenganzira bwose burimo no gutora. Nyamara ariko abantu benshi ntibazi ko amategeko y’u Rwanda yemera ko ubusembwa bushobora guhanagurwa.

Cyakora abatashoboye kubikora kare nta cyizere gihari ko bazagira amahirwe yo gutora mu matora y’abadepite ateganyijwe kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 4 nzeri 2018 kuko hasigaye  iminsi igera mu icumi ngo urutonde ndakuka rw’abemerewe gutora rushyirwe ahagaragara.

Mu gihe hagitegerejwe ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangaza urutonde nyarwo rw’abafite ubusembwa, amakuru atangwa na NEC agaragaza ko abanyarwanda basaga ibihumbi 140 batazashobora gutora bitewe n’uko basizwe imiziro n’inkiko.

 

Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *