Ikigo cy’umuraperi Lil Wayne kirarega umukinnyi wa NBA ubwambuzi

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cya Lil Wayne cy’ibijyanye na siporo (YAA) kirarega umukinnyi wo muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) witwa Frank Mason kuba yarishe amasezerano bagiranye ndetse agatwara n’umudari uhenze wa Diyama.

Inyandiko z’ikirego nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza, ikigo cya Lil Wayne ngo cyagiranye amasezerano na Frank Mason  maze kimuha ibihumbi 40 by’amadolari ndetse kimwongera n’umukufi ufite agaciro k’ibihumbi 11 by’amadolari.

Aya masezerano yavugaga ko Mason nahagarika gukorana na YAA azasubiza amafaranga ndetse  n’umukufi  gusa ngo muri uyu mwaka uyu mugabo yasheshe amasezerano kandi ntiyubahiriza ibyo amasezerano ateganya.

Ikigo cya Lil Wayne kirasaba urukiko ko Mason yatanga ibihumbi 92 by’amadolari n’umukufi ndetse  n’ndishyi y’akababaro y’ibyangiritse.

Uyu Mason yagiranye amasezerano n’ikigo cya Lil Wayne mu mwaka wa 2017, mbere yo gukinira ikipe ya Sacramento Kings.Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze  ko ashimishishwe cyane no kuba agiye gukorana iby’ubucuruzi n’umuraperi  Lil Wayne.

Fred Rugira Masengesho/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *