Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 6 Kanama 2018 bwashyikirije Urukiko dosiye y’umugabo witwa Habiyaremye Elie ukekwaho kwica umugore we witwaga Uwimana Epiphania amutemesheje ishoka.
Habimana utuye mu Mudugudu wa Buterane, Akagali ka Tambwe,Umurenge wa Ruhango, ho mu Karere ka Ruhango akaba akurikiranweho n’Ubushinjacyaha kuba tariki ya 29 Nakanga 2018 yarishe kinyamaswa uwo bashakanye witwaga Uwimana Epiphania.
Iki akaba ari icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo yi 142 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho uwagikoze ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru isoza ivuga.


