Abaturage batuye ahitwa Abaita, Katabi muri Entebbe mu gihugu cya Uganda, bari bivuganye umusirikare wa UPDF bamukekaho gukorana n’umuntu ukekwaho ubujura, bivugwa ko ari Umunyarwanda, yari arimo aragerageza gutabara.
Abaturage bari bariye karungu bari bari gukubita umuntu ukekwaho kwambura isakoshi umugore, baje no kugirira amakenga umuvuduko uwo musirikare yazanye amutabara, mu gihe ngo uyu wari wafashwe yari yanahamagaye umuntu ubwo yirukaga ashaka gucika abari bamukurikiye amaze gukora ubwo bujura akekwaho.
Ngo nyuma yo gushikuza uwo mugore isakoshi nk’uko Daily Monitor yabibwiwe n’umwe mu baturage bari bahari, ngo umujura nawe yahise atangira gusakuza avuga ngo ‘Umujura, Umujura’ , abonye ko abantu bakomeje kumwirukankana, akura telephone mu mufuka yiruka ahamagara umuntu.
Umwe mu bantu batifuje ko amazina ye ajya ahagaragara akaba avuga ko uwo mujura ari Umunyarwanda kuri ubu akaba ari kuvurirwa ku Bitaro Bikuru bya Entebbe, mu gihe uwo musirikare wamutabaye, Pvt Edgar Nalwasa nawe ngo yatabawe na polisi ikamukura aho hantu.
Ubwo umukuru w’igipolisi muri Entebbe, DPC Mission Samuel, yabazwaga yemeje ayo makuru y’uko abaturage bari bivuganye abantu ariko ntiyagira byinshi atangaza.


