Gasabo: Polisi yagaruje asaga 800,000frw umukozi yari yibye sebuja

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi mu Karere ka Gasabo cyabashije kugaruza amafaranga asaga 800,000 y’Amanyarwanda aherutse kwibwa muri rumwe mu ngo zo muri aka karere.

Ni amafaranga yari yibwe n’umukozi wo mu rugo witwa Callixte Nzabonimpa kuwa Kane ushize, ayibye umukoresha we mu Murenge wa Kinyinya, Akagali ka Nyamweru, mu Mudugudu wa Nyamweru.

Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP. Emmanuel Hitayezu avuga ko Nzabonimpa yinjiye mu modoka y’umukoresha we, akayibamo amafaranga 859,500 y’u Rwanda.

SSP Hitayezu ati: “ Nzabonimpa yafatanywe amafaranga yose nyuma y’uko uwibwe amenyekanishije ko yibwe ,”

SSP Hitayezu kandi yaboneyeho kugira abaturage inama yo kujya birinda kugendana amafaranga menshi kuko byanatuma abandi bagira igishuko cyo kuyiba.

Yanashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe ku hantu bakekaga uwakoze icyaha bigatuma afatwa n’amafaranga yose akagaruzwa.

Ingingo ya 300 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhamwe n’ubujura ariko butabayemo ubugizi bwa nabi ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 ndetse agatanga indishyi ikubye kuva ku nshuro 2 kugeza ku nshuro 5 z’agaciro k’icyo yibye cyangwa kimwe muri ibi bihano.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *