Tour du Rwanda imaze kumenywa na benshi mu Rwanda ndetse no ku isi yose cyane ko ari rushanwa rihuruza Isi yose ikaza mu rw’imisozi igihumbi, kuri uyu wa 11 Kanama 2018 byari biteganyijwe ko iri siganwa rituruka Musanze ryerekeza i Kigali ikaba ari intera ya karindwi ibanziriza iya nyuma, yegukanywe n’umunya-Espagne Riba David Lozana. Umunyarwanda Mugisha Samuel agumana umwenda w’umuhondo.
Ku isaha ya saa 10h zirengaho iminota abasiganwa bahagurutse mu mujyi wa Musanze umunyarwanda Mugisha Samuel yambaye umwenda w’umuhundo, akurikiwe na Uwizeye Jean Claude arusha amasegonda 21.
Intego yari imwe kwari ukureba uburyo aba banyarwanda bakomeza kurinda uyu mwenda w’umuhondo Mugisha Samuel akaguma awambaye.
Abasiganwa bakaba bageze Nyabugogo bakomeza bazamuka umuhanda wo kuri Yamaha berekeza mu mujyi rwagati,bakata bakomeza kuri hoteli okapi bazamuka Rond Points barayikata bamanuka Yamaha-Kinamba- Ku rwibutso ku Gisozi -Ulk-FAWE-Kagugu-Kabuga ka Nyarutarama-TV1- Gare ya Kacyiru- Kinamba-Hotel Okapi-MIC ari naho basoreje.
Bruno Araujo, Rugg Timothy na Buru Temesgen nibo bayoboye isiganwa igihe kirekire dore ko barenze kwa Nyirangarama basize igikundi umnota urenga.
Gusa baje kwinjira mu mujyi wa Kigali igikundi cyabafashe dore ko bazamutse Nyabugogo, Rugg Timothy wari uyoboye isiganwa ari mu gikundi kimwe na Mugisha Samuel wari wambaye umwenda w’umuhondo barazamukana kugera bakase rondpoints yo mu mujyi.
Baje kwerekeza mu bice byo ku Gisozi bagaruka mu mujyi maze umunya Espagne Lozano David aba ari wegukana aka gace ariko n’ubundi umunota n’amasegonda 50 yarushwaga na Mugisha Samuel ntiyayakuramo, Samuel agumana umwenda w’umuhondo.
Lozano akaba yegukanye aka gace akoresheje amasaha 2, iminota 48 n’amasegonda 18, abaka yakurikiwe n’abanyarwanda 3 Ndayisenga Valens, Uwizeye Jean Claude na Mugisha Samuel bose yasize amasegonda 17.
kugeza ubu ku rutonde rusange Mugisha Samuel aracyayoboye aho amaze gukoresha amasha 22, iminota 20 n’amasegonda 27, akaba asiga Uwizeye Jean Claude amasegonda 21 agasiga Hailemichael Mulu wa 3 umunota n’amasegonda 10.
Ku munsi w’ejo ni bwo isiganwa rizasozwa hakazakinwa agace ka Kigali —Kigali, abasiganwa bazazenguruka umujyi wa Kigali, aho bazahagurukira kuri Satde Amahoro basoreze i Nyamirambo ku ntera y’ibirometero 82,2.


