Shangi: Bavuga ko ibikorwaremezo bidatunganije bizitira umuvuduko wabo mu iterambere

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bafite ubushake bwo gukora ngo biteze imbere kandi ko n’umwanya bagira mu mihigo y’akarere ugaragaza icyerekezo bafite mu nzira y’iterambere ariko ko bakizitirwa na bimwe mu bikorwa remezo bidatunganye.

Babigaragaje ubwo ubuyobozi bw’uyu murenge n’ubw’akarere ka Nyamasheke bwabashyikirizaga igikombe cy’imihigo besheje mu mwaka w’imihigo 2017-2018 aho begukanye umwanya  wa 2 nyuma y’umurenge wa Bushekeri, bakishimira aho bavuye n’aho nbageze mu myumvire y’iterambere ariko bakaba bakizitirwa  n’izi mbogamizi.

Aganira na Bwiza.com,Ndahayo Eliezer  uhagarariye abikorera muri uyu murenge yavuze ko kimwe n’abandi baturage bagenzi be, baba abahinzi-borozi n’abakora indi mirimo basanga nk’imihanda idatunganye ikozwe neza, cyane cyane umuhanda Bushenge- Shangi-Nyabitekeri ugera ku kiyaga cya kivu ugatuma babasha guhahirana n’abanyekongo n’abandi batuye imirenge ihana imbibi na bo barushaho gutera imbere.

Undi muhanda ubabuza kugana aho bifuza mu iterambere ngo ni ubahuza n’umujyi wa Rusizi uciye mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi w’ibilometero birenga 30, ngo kuba udakoze ubangamira byinshi bigatuma ari uyu murenge wa  Shangi,Bushenge muri Nyamasheke na Nkanka muri Rusizi ihora mu bwigunge.

Ikindi bavuga kikibabangamira ngo ni ukutagira agakiriro ngo bongere imirimo ibyara inyungu ikanaha akazi abantu benshi, kuba hari utugari tutagira amashanyarazi  bigatuma hari ibitagerwaho biboneka aho amashanyarazi yageze.

Kuba hari utugari tudafite amazi meza no kuba uyu murenge ufite byinshi bibumbatiye amateka y’u Rwanda nyamara bitabyazwa umusaruro ngo bihe akazi abaturage benshi, bidindiza iterambere.

Yagize ati’’ dukunda umurimo kandi n’ibikombe dutwara twahize indi mirenge birabigaragaza ariko turacyabangamirwa n’izi nzitizi zose kandi ubuyobozi budukuriye bubishyizemo imbaraga natwe abikorera n’abandi baturage tukabunganira hari ibyakorwa tukarushaho gutera imbere, tukifuza ko ibi bibazo byakemuka kugira ngo dukomeze kuba indashyikirwa mu yindi mirenge igize aka karere.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Nabagize Justine avuga ko byose agiye kubiganira n’abaturage,ibyo bafitiye ubushobozi barebe uburyo byakorwa,ibibarenze babikorere ubuvugizi.

Umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien  avuga ko nk’umuhanda ubahuza n’akarere ka Rusizi bavuganye n’ubuyobozi bwako ko byaba byiza bawukoreye rimwe,akarere kamwe ntigakore igice cyako ngo usange ikindi kidindiye, ubahuza n’ikiyaga cya kivu na wo ukaba uzatunganywa mu myaka ya vuba,ahatari amasanyarazi naho ngo bagiye kureba uko yahagezwa.

Ati ’’turareba ibyihutirwa byakorwa ngo barusheho gutera imbere kuko hari n’ibyo twatangiye,tukabasaba gusa kurinda  no gufata neza ibyo bamaze kugeraho n’ibindi bizazira ho uko ubushobozi bugenda buboneka.’’

Muri uyu murenge ni ho Perezida wa mbere w’u Rwanda yatuye bwa mbere ahitwa mu kigaga, hakaba ari na ho hasomewe misa ya mbere ku butaka bw’u Rwanda n’abapadiri bera, hakanabera urugamba rukomeye n’abakoloni  rwaguyemo intwari Bisangwa bya Rugombituri uzwi mu mateka y’u Rwanda, ibi n’ibindi byinshi bihari abaturage basanga byitaweho byabongerera byinshi mu iterambere.

Abaturage bishimira igikombe cyimihigo besheje babaye aba 2 mu mwaka wimihigo 2017 2018.
Abaturage bishimira igikombe cy’imihigo besheje babaye aba 2 mu mwaka w’imihigo 2017-2018
Nubwo bishimiye igikombe cyimihigo besheje ariko ngo ntibaragera ku iterambere bifuza.
Nubwo bishimiye igikombe cy’imihigo besheje ariko ngo ntibaragera ku iterambere bifuza

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *