Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), icya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Army), Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(E.U), ibihugu byo muri East Africa n’indi miryango mpuzamahanga, bagiye guhurira mu masomo yiswe Command Post Exercise (CPX) ndetse n’ayiswe Medical Readiness Exercise (MEDRETE) mu kiswe Shared Accord 2018 (SA18), azatangira guhera kuwa 14 kugeza kuwa 29 Kanama 2018 mu Mu Ishuri rya gisirikare rya Gako.
Shared Accord akaba ari imyitozo ya gisirikare yibanda ku bushobozi bw’abafatanyabikorwa b’Abanyafurika n’imikorere ihuriweho yo gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye n’ibya Afurika Yunze Ubumwe. Imyitozo ikaba igamije kongerera ubushobozi abazitabira iyi myitozo mu kubungabunga amahoro no kongera imibanire n’imikoranire myiza mu karere karimo ibibazo.
Urubuga rwa minisiteri y’ingabo dukesha iyi nkuru ruravuga ko iyi myitozo ifasha kubaka ubufatanye hagati y’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika (USARAF) n’ingabo zo mu bihugu bigize East Africa kandi ikaba igamije kongerera ubushobozi izi ngabo mu bijyanye no gutabara ahari ibibazo by’umutekano bikorwa n’imitwe y’abahezanguni barangwa n’ubugizi bwa nabi.

Imyitozo ya Shared Accord 2018 izahuriramo abantu baturutse mu bihugu bya Botswana, Gabon, u Budage, Malawi, Morocco, u Buholandi, Repubulika ya Congo, u Rwanda, Senegal, USA, Zambia kimwe n’abavuye mu miryango mpuzamahanga nk’ Umuryango w’Abibumbye na Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge (ICRC).
Imihango yo gutangiza iyi myitozo izabera ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako kuri uyu wa kabiri, itariki 14 kanama 2018 ndetse itangazamakuru ryahawe ikaze.


