Abakandida Depite ba FPR/Inkotanyi batangiriye i Rulindo biyamamaza- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa FPR/ Inkotanyi hamwe n’indi mitwe ya politiki (PDI, PDC, UDPR, PPC, PSP, PSR) yifatanyije nawo, batangiriye i Rulindo igikorwa cyo kwamamaza abakandida bazabahagararira mu nteko Nshingamategeko.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Kanama 2018, iki gikorwa cyatangiriye mu murenge wa Masoro, akarere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru aho imbaga y’abarwanashyaka baturutse hirya no hino baje kwakira abakandida b’uyu muryango n’indi mitwe yishyize hamwe nawo.

Mu myambaro iriho ibirango by’amashyaka babarizwamo, ibyapa bigaragaza utugari n’imidugudu baturutsemo, amadarapo n’ibindi birango, nibyo byarangaga imbaga y’abaturage bateraniye mu kibuga cya Nyamyumba aho umuhango waberaga.

Munganyinka Lea utuye muri aka karere, Umurenge wa Masoro, akagari ka Kivugiza, umudugudu wa Nyarururembo, avuga ko yari yarazengerejwe n’ubukene, ati “nari umutindi wo ku rwego rwo hejuru, ariko ubu nageze kuri byinshi kubera imiyoborere myiza dukesha umuryango RPF/Inkotanyi,..”.

42208684670 a6c680e4e5 k
Munganyinka Lea avuga ko ibyo yagezeho abikesha imiyoborere myiza

Arashishikariza abandi bari n’abategarugori kuzatora umuryango RPF /Inkotanyi mu matora y’Abadepite kugira ngo iterambere rikomeze ribagereho.

Min. Uwacu Julienne, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umuryango wa FPR Inkotanyi muri aya matora, yerekanye abakandida bahagarariye umuryango wa FPR/ Inkotanyi n’andi mashyaka yifatanyije na wo.

30148246318 7226c75f81 k
Min.Uwacu Julienne n’abakandida Depite ba FPR/Inkotanyi

Min.Uwacu Julienne avuga kandi ko impamvu zo gutora FPR/ Inkotanyi ari uko bahisemo neza, ati  “kwamamaza umuryango wa FPR/Inkotanyi ntabwo ari ukuvuga amagambo menshi kuko ibikorwa birivugira, icyerekezo 2020 tugiye kukigeramo, dufite ikindi cyerekezo 2050,… dushaka iterambere, ubuzima bwiza, umutekano,…”.

Perezida w’ishyaka PDC, Mukabaranga Agnes avuga ko Perezida Kagame yabaye Perezida w’Abanyarwanda bose baba abamutoye n’abataramutoye mu matora yabaye umwaka ushize, by’umwihariko kuba yaragizwe umuyobozi mukuru w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ngo ni ukubera imiyoborere myiza.

42208684350 4da75e2d2e k
Mukabaranga Agnes arashima imiyoborere myiza ya FPR/Inkotanyi

Ati “Twahisemo neza, n’ubu twifuza ko twazatora neza, abakandida mweretswe ni abagabo n’abagore bafite imbaraga kandi bafite ubushake bwo gukorera igihugu. Perezida Kagame tugomba kumuha Abadepite, bashoboye gushyiraho amategeko asobanutse,…”.

Perezida w’ishyaka PDI, Harerimana Musa Fazil yavuze ko gufatanya na FPR ari iby’agaciro, bikaba akarusho mu kugira Abadepite bashoboye gufasha Perezida Kagame gushyira mu bikorwa gahunda nziza zo gukomeza guteza igihugu imbere.

42208684030 075330b402 k
Harerimana Musa Fazil arashima ubufatanye

Ati “ku wa 3 Nzeri ni ukuzindukira mu biro by’itora, dutora FPR/ Inkotanyi, dutora ubufatanye”.

Perezida w’ishyaka PPC, Alvera Mukabaramba arashima ubufatanye bw’umuryango wa FPR/ Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki, agasaba abitabiriye iki gikorwa kuzatora igipfunsi, batora neza ngo nkuko batoye ubwo batoraga Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

43111636645 a0215ba9b0 k
Alvera Mukabaramba, arasaba kuzatora igipfunsi

At “Ubufatanye nibwo bwubatse iki gihugu, nibwo bufasha mu kubanisha neza Abanyarwanda, aho ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi,…”.

Umuyobozi mukuru w’ishyaka PSP, Kanyange Phoibe, na we arashima ubufatanye bwa FPR/Inkotanyi n’andi mashyaka ya politiki muri iki gikorwa cyo gutora abadepite.

42208683610 ea68763e38 k
Kanyange Phoib

Perezida w’ishyaka PSR, Rucibigango Jean Baptiste avuga ko nyuma y’amatora RPF/Inkotanyi yatsinze biciye mu mucyo, nta kabuza n’aya ko izayatsinda.

42208683320 8c655fff0e k
Rucibigango Jean Baptiste aratanga icyizere cy’intsinzi

Umuyobozi w’ishyaka UDPR, Nizeyimana Pie avuga ko ubufatanye bwa FPR n’indi mitwe ya politiki, ari ikimenyetso cyiza cyo guharanira iterambere ry’igihugu, ati “dutore FPR dukomeze iterambere ryihuse”.

42208682980 4e08260275 k
Nizeyimana Pie

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Ngarambe Franà§ois, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabanje kugeza ku bitabiriye umuhango indamutso ya Perezida Kagame.

ngarambe
Umunyamabanga wa FPR/ Inkotanyi, Ngarambe Franà§ois

Agira ati “Perezida Kagame arabatashya, akabifuriza amahirwe n’imigisha kandi akababwira ko muri kumwe, arabashimira ukuntu mwitwaye mu matora y’umwaka ushize, akabashimira ibikorwa byinshi mwagezeho kubera ubufatanye.

Akongera akababwira ati “umuryango wa FPR wagaragaje ko ufite ubushake bwo kugeza Abanyarwanda ku iterambere, ngo nidufatanya tuzagerayo kure nta we usigaye inyuma kandi twihuse.

Iyo urebye ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho, biratanga icyizere cy’uko nidukomeza gufatanya, tuzagera aho Abanyarwanda bifuza kugera, tukagera ku bukungu, Abanyarwanda bizamura mu mibereho yabo, tugaca ingeso yo gutegereza ibiva mu mahanga,…

Yakomeje abasaba kuzatora umuryango wa FPR/Inkotanyi kugira ngo Inteko Nshingamategeko itore amategeko abereye icyerekezo abanyarwanda bagezemo, hatorwa amategeko abereye buri byiciro by’Abanyarwanda.

Amatora y’abadepite azaba ku itariki ya 2 Nzeri 2018, ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse n’umudepite uhagarariye abafite ubumuga .

Tarikiya 3 Nzeri 2018, Abanyarwanda baba imbere mu gihugu bazatora Abadepite rusange ,naho ku itariki ya 4 Nzeri 2018 hazatorwa abadepite 24 bahagarariye abagore, n’abandi 2 bahagarariye urubyiruko.

Mu matora biteganijwe ko hazatorwamo abagore 24 bahagarariye inzego z’abagore ,mu ntara y’Amajyepfo hatorwa abagore 6. Kugeza ubu abagore nibo bafite umubare munini w’abazatorwa kuko bagize 55% by’abazatora mu gihe abagabo ari 45%.

IMG 2047 IMG 2048

IMG 2051

IMG 2083
Uturutse iburyo, Umuvugizi wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars na Musoni James
IMG 2082
Musoni James asuhuzanya na Musa Fazil
IMG 2086
Uturutse ibumoso, Mukabaranga Agnes, Alvera Mukabaramba na Rucibingango J.Baptiste
IMG 2080
Hon. Tito Rutaremera na Senateri Mukasine Marie Claire
IMG 2079
Min. Kaboneka Francis aganira n’abandi bayobozi

30148243648 330f92c5eb k 43297930614 5f084b051f k 1

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *