Urukiko rwo muri Kenya kuri uyu wa Mbere rwashinjije abayobozi b’ibigo bishinzwe gucunga ubutaka bwa leta n’imihanda ya gari yamoshi, gutanga ubutaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahubatswe umuhanda mushya wa gari ya moshi wa miliyari 3 z’amadolari.
Umuhanda wa gari ya moshi uhuza Nairobi na Mombasa, watewe inkunga n’u Bushinwa ni umwe mu mishinga y’ingenzi y’ibikorwaremezo ya Perezida Uhuru Kenyatta, guverinoma ye yatangije muri uyu mwaka ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa.
Mohammed Abdalla Swazuri, chairman wa w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, Atanas Kariuki Maina, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda ya gari ya moshi (Kenya Railways Corporation) n’abandi banyemari 16 n’ibigo bahakanye ibyaha bashinjwa. Ni mu gihe urukiko ruvuga ko forode yakozwe yatumye igihugu gihomba miliyoni 221,4 z’Amashilingi (Miliyoni 2,20$).
Nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru ivuga, Umushnjacyaha wa leta, Noordin Haji, yategetse itabwa muri yombi ry’abakurikiranwe nyuma y’iperereza ryagaragaje ko abo bakozi ba leta banyereje amafaranga y’umusoreshwa binyuze mu kwaka ingurane yo guha abavanwe mu butaka bwubatswemo umuhanda wa gari ya moshi.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko igihugu cya Kenya muri uyu mwaka kibasiwe n’ibikorwa bikabije by’ubujura bw’amamailiyoni Magana y’amashilingi yibwe n’abakozi mu bigo bya leta.
Mu mwaka ushize nibwo Kenya yatangije umushinga wo kubaka uwo muhanda wa gari ya moshi uzatwara akayabo ka miliyari 3 z’Amadolari. Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko nta kigo cyo mu Bushinwa cyangwa Abashinwa bagize uruhare muri iki kibazo.
Ni mu gihe abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’impuguke mu bukungu muri iki gihugu cya Kenya banenze iyi nkunga y’u Bushinwa bavuga ko ari ugukomeza kwikoreza igihugu imitwaro y’imyenda.


