Ibi ni ibikubiye mu ijambo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yavugiye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Nemba, ubwo hasozwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by’umugore mu Ntara y’Amajyaruguru, kuwa 8 Kanama 2018.
Mu ijambo rye, Guverineri Gatabazi yagarutse ku ruhare rukomeye umugore afite mu mibereho y’umuryango n’iy’Igihugu muri rusange, aho yagaragaje ko nta terambere Igihugu cyageraho umugore atarigizemo uruhare. Yagize ati, “
ushaka guteza Igihugu imbere agomba gushingira k’umugore, agashingira k’umuryango
”.

Guverineri Gatabazi yagarutse kandi k’ubufatanye bugomba kuranga umugore n’umugabo kugira ngo iterambere rigamijwe ribashe kugerwaho, aho yagize ati, “
ndashaka kugira ngo nibutse abagore, abakobwa, ababyeyi, abakecuru ,intwaza n’abandi mwese ko twemera tudashidikanya nka Leta y’u Rwanda ko abagore bafite agaciro gakomeye cyane kandi tukanazirikana ko twebwe uko tubyemera nk’Ubuyobozi bw’u Rwanda, umugore afatanyije n’umugabo bakubaka umuryango wabo ugakomera ugatera imbere, Igihugu cyaba cyateye imbere, ni na ryo terambere dushaka. Umugore n’umugabo bashyize hamwe ni bo bashobora kwita ku bana babo, ni bo bashobora kumva ko urugo rwabo ari umushinga utagomba guhomba
”.
Guverineri Gatabazi yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wibukije agaciro k’umugore, akagaharanira ndetse na Leta y’u Rwanda ayoboye igaharanira ko bijya mu mategeko kugira ngo bishimangirwe ntihazagire n’umuntu wongera guhirahira abisubiza inyuma. Yaboneyeho gusaba ko agaciro k’umugore adakwiye kugahabwa n’itegeko, ko ahubwo buri wese akwiye kukazirikana atabihatiwe n’itegeko.
Yagize ati, “
Umugore w’Umunyarwanda Itegeko Nshinga riramuvuga, rikamuha uburenganzira mu miyoborere, rikamuha uburenganzira mu gucunga umutungo, amategeko akamuha uburengazira ku mutungo w’umuryango n’ibindi byinshi. Ariko turagira ngo twubake Umuryango Nyarwanda udaha umugore agaciro kubera ko biri mu mategeko ahubwo ubyumva ko ari ngombwa na mbere y’uko hazamo amategeko
”.

Guverineri Gatabazi yashimiye kandi inzego z’abagore mu Ntara y’Amajyaruguru, kuva ku rwego rw’Intara kugeza ku rwego rw’Umudugudu ku bikorwa byiza byateguwe kandi bigakorwa mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’umugore muri iyi Ntara, haba mu bukangurambaga k’ukwirinda amakimbirane yo mu ngo no kubana mu mahoro, haba ndetse no mu bikorwa by’iterambere bigamije guteza imbere umuryango.
Guverineri Gatabazi akaba yasabye abagore gukomeza gufatanya n’abagabo mu kubaka umuryango mwiza no kuwuteza imbere, kwirinda ingeso mbi zisenya ingo, zirimo ubusinzi, kwita ku bana no kubarinda kugwingira, kuboneza urubyaro, kugira isuku no kuyitoza abana bato no gukora cyane bakiteza imbere bakanateza imbere Igihugu.

Kuri uyu munsi kandi Guverineri Gatabazi yashyikirije ku mugaragaro imiryango icyenda yo mu Karere ka Gakenke n’Amarero atatu aherereye muri ako Karere, inka cumi n’ebyiri yemerewe na Nyakubahwa Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida wa Repubulika, ubwo yasuraga ako Karere ku itariki ya 6 Kamena 2018, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane imikurire y’abana bato. Guverineri Gatabazi yasabye imiryango yahawe inka kuzitaho uko bikwiye, amata yazo akazayifasha mu kurera abana no kwiteza imbere.
Kuremera abagore batishoboye, kubakira amacumbi imiryango itishoboye, ibiganiro k’ukwirinda amakimbirane yo mu miryango, kurera abana uko bikwiye, kubarinda kugwingira no kubatoza isuku bakiri bato, ni bimwe mu bikorwa byibanzweho mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’Umugore mu Ntara y’Amajyaruguru, nk’uko byagarutsweho n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore muri iyi Ntara, Madamu Uwitonze Modeste.

Ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Umugore mu Ntara y’Amajyaruguru byaranzwe no kumurika ibikorwa by’iterambere by’abagore, guha abana bato amata, ubuhamya bw’umugore witeje imbere ndetse n’ubusabane mu mbyino n’indirimbo.


